skol
fortebet

"Amaze gusezera nibwo banyitabaje mba umusimbura we." Sugira avuga byinshi ahuriyeho na Karekezi

Yanditswe: Tuesday 10, Jan 2017

Sponsored Ad

Sugira Ernest, rutahizamu wa AS Vita Club n’Amavubi, avuga ko burya guhirwa atari ibya buri wese, gusa kubwe abona yarahiriwe cyane bitewe n’uko umukinnyi w’umunyarwanda yakuze akunda anamufata nk’ikitegererezo cye ari we Karekezi Olivier, yaje gusanga hari byinshi bahuriyeho harimo gukina ku mwanya umwe, kuba umusimbura we mu ikipe y’igihugu n’ibindi.
Sugira avuga ko yakuze yumva Karekezi Olivier ari we mukinnyi mwiza mu Rwanda ndetse anamufata nk’ikitegererezo cye, gusa yaje kwishima kurushaho (...)

Sponsored Ad

Sugira Ernest, rutahizamu wa AS Vita Club n’Amavubi, avuga ko burya guhirwa atari ibya buri wese, gusa kubwe abona yarahiriwe cyane bitewe n’uko umukinnyi w’umunyarwanda yakuze akunda anamufata nk’ikitegererezo cye ari we Karekezi Olivier, yaje gusanga hari byinshi bahuriyeho harimo gukina ku mwanya umwe, kuba umusimbura we mu ikipe y’igihugu n’ibindi.

Sugira avuga ko yakuze yumva Karekezi Olivier ari we mukinnyi mwiza mu Rwanda ndetse anamufata nk’ikitegererezo cye, gusa yaje kwishima kurushaho ubwo yisangaga akina ku mwanya umwe nawe, ndetse amata yaje kubyara amavuta ubwo yanamusimburaga mu ikipe y’igihugu.

Yagize ati”mu Rwanda navuga ko nakundaga Olivier Karekezi kuko ari we dukina ku mwanya umwe ndetse no kuza mu ikipe y’igihugu kwanjye kwa mbere ni nawe naje nsimbuye dore ko ari bwo we yari yasazeye kandi banamuhamagaye, amaze gusezera nibwo banyitabaje mba umusimbura we, kandi urabona ko nkibyitwaramo neza, aho yasize niho nakomereje.

Sugira avuga ko hanze y’u Rwanda umukinnyi yafataga nk’ikitegererezo ari umufaransa ubu utoza ikipe ya Real Madrid ari we Zinedine Zidane.

Sugira Ernest amaze imyaka 3 mu ikipe y’igihugu dore ko yatangiye guhamagarwa muri Nyakanga 2013 ubwo yahamagawe u Rwanda rugiye kujya gukina na Benin ikaza no kubatsinda 2-1, muri iyi myaka yose Sugira amaze gutsindira Amavubi ibitego 7.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa