skol
fortebet

Amazina n’umwihariko w’imipira yakinwe mu bikombe by’isi (amafoto)

Yanditswe: Monday 13, Nov 2017

Sponsored Ad

• Reba imipira yose imaze gukinwa mu gikombe cy’isi n’amazina yayo
• Bimwe mu byaranze iyi mipira yatangiye gukinwa mu gikombe cy’isi cya 1970

Sponsored Ad

Uruganda rwa Adidas rwamaze gushyira hanze umupira uzakoreshwa mu gikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya aho uyu mupira wiswe Telstar 18 aho uyu mupira wakozwe bwa mbere mu mwaka wa 1968 ukinwa mu mikino ya Euro.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku is FIFA ryatangiye kumurika umupira uzakinwa mu gikombe cy’isi mu mwaka wa 1970, mu mikino yabereye muri Mexico.
Imipira yose ikinwa mu gikombe cy’isi ikorwa n’uruganda rwa Adidas.

Telstar –Mexico 1970

Mu mwaka wa 1970 nibwo FIFA yatangiye kumurika umupira uhagarariye irushanwa rimwe aho muri iki gikombe cy’isi aribwo bwa mbere imikino y’igikombe cy’isi yaciye kuri televiziyoiri kuba (live).

Uyu mupira wari ugizwe n’ibara ry’umweru ndetse n’utubara 12 tw’umukara twatumaga abakinnyi bawubona neza iyo wabaga utumbagiye mu kirere.

Ikipe y’Ubwongereza yasezerewe muri kimwe cya kane n’Ubudage bw’iburengerazuba ndetse irushanwa ryegukanwe na Brazil.

Telstar Durlast - Germany 1974

Uyu mupira wasaga n’uwabanje kuko icyayitandukanyije n’uko inyandiko yari yandikishijwe ibara risa na zahabu mu mwaka wa 1970 yari yandikishijwe umukara n’umweru.

Uyu mupira wari ukomeye kuko wakozwe ku buryo bwawurindaga gutoha ndetse no kwangirika mu buryo bworoshye.

Tango - Argentina 1978

Adidas yemeye ko umupira uhabwa izina rijyanye n’igihugu cyakiriye ndetse uyu mupira ushyirwaho ibirango bya Adidas.

Argentina yakiriye,niyo yegukanye iki gikombeitsinze ubuholandi ibitego 3-1.

Tango Espana - Spain 1982

Uyu mupira niwo wa mbere wakozwe mu ruhu ndetse n’ibindi bintu karemano aho wari ugizwe n’utubara 32 tw’umukara tudodeshejwe intoki.

Ubutaliyani nibwo bwegukanye iki gikombe cy’isi itsinze Ubudage 3-1.

Azteca - Mexico 1986

Uyu mupira niwo wa mbere wakozwe n’ibintu karemano bitandukanye biwurinda kwangirika bikomeye ndetse binawurinda kwinjiramo amazi (gutoha).

Azteca ni umupira wadozwe n’intoki kandi wari ugizwe ijana ku ijana n’ibintu karemano aho kuba uruhu.

Argentina niyo yatwaye iki gikombe cy’isi itsinze Ubudage ibitego 3-2.

Etrusco - Italy 1990

Uyu mupira wakiniwe mu Butaliyani, nawo wari ukozwe ijana ku ijana n’ibikoresho karemano aho wari uriho ishusho y’intare.

Igikombe cy’isi cyatwawe n’Ubudage itsinze Argentina igitego 1-0.

Questra - USA 1994

Uyu mupira wakoranywe ubuhanga buhanitse ndetse n’ikoranabuhanga kuko wari mwiza ndetse ntabwo wanyereraga kuko benshi mu bakinnyi bawukinnye bavuze ko byaboroheye kuwugumana mu gihe babaga bawufite ndetse wari ufite umuvuduko cyane.

Brazil niyo yegukanye igikombe cyisi 1994 itsinze Ubutaliyani kuri penaliti.

Tricolore - France 1998

Uyu mupira wari ufite amabara 3 nk’agaragara mu ibendera ry’igihugu cy’Ubufaransa ndetse Abafaransa bahiriwe nawo kuko wabafashije kwegukana igikombe cy’isi cyo mu 1998 cyaberewe iwabo.

Tricolore yari ikozwe n’ibintu karemano ndetse wari ukozwe ku buryo iyo wawuteraga wamurikaga.

Fevernova - Japan/South Korea 2002

Uyu mupira wakozwe nyuma y’imyaka 3 Adidas ireba ibintu yakongera kuri Tricolore yari iheruka ndetse bivugwa ko uyu mupira wari ufite ubuhanga buhanitse.

Ku mukino wa nyuma,imipira isaga 2,500 yaragurishijwe ndetse imipira y’imyiganano isaga miliyoni 6 yaragurishijwe ku isi yose.

Teamgeist - Germany 2006

Uyu mupira benshi bemeza ko ariwo mwiza kurusha iyindi yose kuko uburyo wakozwe byafashije abakinnyi kwerekana impano zabo ndetse no kwereka ibirori abafana.

Uyu mupira wishimiwe na benshi wari ukoranwe ubuhanga buhanitse ndetse byemejwe n’itsinda rya kaminuza Loughborough ishinzwe gukora ubushakashatsi kuri Siporo.

Jabulani - South Africa 2010

Uyu mupira wiswe Jabulani ijambo ry’ikizulu risobanura kwishima ndetse wari ugizwe n’amabara 11 yo kwishimira imipira 11 Adidas imaze gukorera igikombe cy’isi.

Uyu mupira wanenzwe na benshi mu banyezamu kuko uko wakozwe byatumye unyerera cyane ndetse byabagoraga kuwufata bakawukomeza.

Espagne niyo ywgukanye igikombe cy’isi itsinze Ubutaliyani ku mukino wa nyuma igitego 1-0 cya Iniesta.

Brazuca - Brazil 2014

Uyu mupira nawo wakoranywe ubuhanga buhanitse kuko wari ufite umwihariko wo kugumana uburemere bumwe yaba mu mvura cyangwa itaguye.

Benshi bishimiye uyu mupira nyuma yo kunenga bikomeye Adidas kubera Jabulani yo muri Afurika y’Epfo.

Ubudage nibwo bwatwaye igikombe cy’isi butsinze Argntina 1-0 cya Mario Gotze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa