skol
fortebet

Amb Nicola Bellome yagaragaje ko ari umufana ukomeye wa Rayon Sports mu mukino uherutse kuba

Yanditswe: Sunday 24, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda Nicola Bellome,yagaragaje ko we n’abana be basanzwe ari abafana bakomeye ba Rayon Sports ubwo yajyaga kuyifana mu mukino wari wahuje iyi kipe na AS Kigali.

Sponsored Ad

Mu mashusho Nicola Bellomo yashyize kuri Twitter ye, agaragaza abakunzi ba Rayon Sports bari mu byishimo nyuma y’uko iyi kipe yabo itsinze AS Kigali 1-0 kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona.

Aya mashusho kandi agaragaramo abakinnyi ba Rayon Sports bajya gushimira abakunzi b’iyi kipe aho umwe muri bo, rutahizamu Manace Mutatu aba afite umwana ku rutugu akaba ari umwana wa Ambasaderi Nicola Bellomo.

Nicola Bellomo yashimiye Rayon Sports kuri iyi ntsinzi, ndetse n’uburyo yakiriwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ndetse no kuba iyi kipe yashimishije umwana we ku isabukuru ye y’amavuko.

Yagize ati “Isabukuru y’umuhungu wacu ndetse natwe twese twayihizanyije n’umukino ndetse n’ibirori bigiye gukurikira intsinzi. Gikundiro”

Abenshi mu bafana ba Rayon Sports bamushimiye urukundo no kubashyikira yabagaragarije baboneraho kumuha ikaze mu muryango w’abakunzi ba Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa