Amerika: Abasenateri Babiri Basabye NBA Kwisobanura ku Mikoranire Yayo na Perezida Kagame
Yanditswe: Thursday 29, Aug 2024

Abasenateri babiri bo muri sena y’Amerika basabye umukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa basketball muri icyo gihugu –NBA kwisobanura ku mikoranire y’iryo shyirahamwe na Perezida Kagame w’u Rwanda bashinja igitugu no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Ibyo bikubiye mu ibaruwa abo basenateri bandikiye umukuru wa NBA kuri uyu wa kabiri, aho banagaragaje impungenge ku mikoranire y’iryo shyirahamwe n’abategetsi bo mu ishyaka rya gikomunisiti ry’Ubushinwa.
Mu ibaruwa bandikiye Komiseri Adam Silver uyobora NBA Ijwi ry’Amerika ifitiye kopi, Senateri Marsha Blackburn wa leta ya Tennessee na mugenzi we Senateri Jeff Merkley wa leta ya Oregon baramusaba gutanga ibisobanuro bitarenze ku itariki ya gatatu y’ukwezi gutaha kwa Cyenda.
Mu byo agomba kwisobanuraho nk’uko bikubiye muri iyi baruwa, harimo kwerekana imbago z’imikoranire y’ishyirahamwe ayoboye na leta y’u Rwanda.
Bagize bati: “Birasa nk’aho NBA – yahoze igaragara nk’intwararumuri y’uburenganzira bw’abaturage – irimo guhitamo kubaka ubucuti n’abanyagitugu n’abikanyizi, byose ikabikora mu izina ryo kurutisha inyungu amahame.”
Iyi baruwa igaragaza ko imikoranire ya NBA na Perezida Kagame yatangiye muw’2018. Ko ndetse iri shyirahamwe ari naryo ryahaye umukuru w’u Rwanda inama n’inkunga yari akeneye mu kubaka inzumberabyombi y’agatangaza ifite agaciro ka miliyoni 104 z’amadolari y’Amerika, mu rwego rwo gushinga irushanwa rya Basketball Africa League.
U Rwanda rumaze kwakira imikino ya nyuma y’iryo rushanwa inshuro enye.
Ibyo nk’uko aba basenateri babivuga byaguye ibikorwa by’ishyirahamwe NBA muri Afurika, ku buryo kugeza muw’2021 ryari rimaze kuhashora hafi miliyari y’amadolari.
Mu bindi ba senateri Blackburn na Merkley bagarukaho mu ibaruwa yabo, ni uko ubutegetsi bwa Perezida Kagame buvugwaho guha inkunga ya gisirikare inyeshyamba za M23, zimaze kuvana mu byabo ibihumbi by’abaturage muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *