skol
fortebet

Rayon yamaganiye kure amezerano ya RBA na FERWAFA yajemo amahari

Yanditswe: Wednesday 11, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikibazo nyirizina kiri hagati y’ibi bigo byombi cyaturutse mu masezerano bagiranye tariki ya 3 Ugushyingo 2020.

Sponsored Ad

Ikibazo nyirizina kiri hagati y’ibi bigo byombi cyaturutse mu masezerano bagiranye tariki ya 3 Ugushyingo 2020.

Muri aya masezerano, FERWAFA yatanze uburenganzira bw’uko RBA izajya yerekana imikino y’amarushanwa mu gihe cy’imyaka itatu (2021-2024).

RBA na FERWAFA byari byumvikanye ko mu gihe haba habonetse ikindi kigo gishaka kwerekana aya marushanwa, hazabaho kwicara hakarebwa uko byagenda.

RBA nayo ntabwo yari yemerewe kugira urundi rwego ikorana narwo mu kwerekana amarushanwa bitabanje kumenyeshwa FERWAFA.

Nyuma RBA yagiranye amasezerano na StarTimes yo kujya bafatanya kwerekana amarushanwa, amasezerano FERWAFA itamenye aho yabereye.
Ni amasezerano atagaragaza neza inyungu abafatanyabikorwa ba Champiyona bafitemo, cyane ko basanzwe bafite ababo baterankunga bamamariza basanzwe banabafasha kubaho.
Ku ikubitiro havugwa ikipe ya Rayon sport yumvikanye ivuga ko itazemera ko RBA iyerekanira umukino wayo na APR wa ½ cya peace cup ubanza, kuko nabo bafite iyabo televisiyo yawerekana kandi ikabinjiriza.
Gusa byarangiye ikifuzo cy’iyi kipe kitubahirijwe kuko byabaye ngomba ko RBA na Rayon sport tv buri ruhande rukora ku giti cyabo.

Ahaje kuvuka ikibazo rero ni ukubona FERWAFA yandikiye RBA harimo kubaza impamvu yafashe uburenganzira yahawe bwo kwerekana amarushanwa ikabuha abandi bitazwi.
Ku ruhande rw’Umuyobozi wa RBA, Arthur Asiimwe yavuze ko amafaranga bagombaga guhabwa na FERWAFA basanze adahagije bisunga StarTimes.

Asiimwe avuga ko nubwo FERWAFA yagombaga gutanga miliyoni 64 z’amafaranga y’u Rwanda, nka RBA batarayabona kandi badasiba kuyishyuza.

Ni amasezerano yasinywe nyuma y’uko Azam Tv yahoze ari umufatanyabikorwa wa FERWAFA wari unafite uburenganzira ku mashusho yaba aya shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’andi maruhashanwa ahagarikiye iyi mikoranire.

Aya masezerano kuva yaseswa byababaje cyane amakipe yo mukiciro cyambere yafashwaga bikomeye n’amafaranga Azam tv yageneraga buri kipe muri iki kiciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa