skol
fortebet

Ancelotti yahishuye uko yari agiye kwanga gusinyisha Kaka amuziza gusa n’Abahamya ba Yehova

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 20, Oct 2023

Ancelotti yahishuye uko yari agiye kwanga gusinyisha Kaka amuziza gusa n'Abahamya ba Yehova

Sponsored Ad

skol

Umunyabigwi wa AC MILAN wakoze ku mutima Carlo Ancelotti -ku nshuro ya mbere atangiye gukinira umupira imbere ye,yari agiye kwimwa amahirwe kubera imyambarire ye yari imeze nk’iy’abahamya ba Yehova.

AC Milan yasinyishije Ricardo Kaka utari uzwi cyane mu 2003 avuye muri Sao Paulo kuri miliyoni 7 z’ama pound bitungura benshi, nk’umuyobozi mukuru wa Juventus, Luciano Moggi, wanenze izina rye.

Ntabwo byari byiza kiriya gihe ku mutoza wa Rossoneri Ancelotti ubwo yabonaga bwa mbere uyu mukinnyi aje mu Butaliyani kuko atanyuzwe nuko yagaragaraga,kuko ngo yari ameze nk’Umuhamya wa Yehova ".

Uyu mutoza w’Umutaliyani yahise yicuza kuba yazanye Kaka gusa ntiyari yakabonye amahirwe yo gukorera imyitozo ku kibuga cya Milanello.

Ariko uyu mugabo usigaye atoza Real Madrid ngo yabuze amagambo ubwo uyu musore wari ufite imyaka 21 yakoraga bwa mbere ku gabomupira.

Uyu mugabo w’imyaka 64 yahinduye rwose ibitekerezo bye kuko yahise yizera ko Milan yasinyishije "kizigenza" "uvugana n’Imana".

Ancelotti yanditse mu gitabo kivuga ku mibereho ye, Preferisco la Coppa, ati: "Kaka yageze ku kibuga cy’indege cya Malpensa nifata mu mutwe: amadarubndi, umusatsi usokoje neza, mu maso h’umuhungu mwiza.

"Icyo yari abuze ni ibitabo by’ishuri n’utwo kurya. Mana yanjye, twasinyishije umunyeshuri. Kaka ntiyasaga na gato nk’umupira w’umupira w’amaguru wo muri Brazil,yanyibukije Umuhamya wa Yehova.

Umutoza Carlo Ancelotti avuga ko Moggi wo muri Juventus yamwandikiye ubutumwa bumuca intege ko Kaka nta mukinnyi umurimo bituma atangira gushidikanya.

Ancelotti nyuma yagize ati"Umunsi umwe, amaherezo, Kaka yarigaragaje mu myitozo ashaka kumenyerana n’abo bakinana.

Afite umupira ku kirenge cye yari nk’ikivejuru. Nahagaritse kuvuga kubera ko nabuze icyo mvuga. Amagambo yashize ivuga kubera ibyo nabonaga."

"Uwo munsi nahamagaye Bwana Galliani [Wari umuyobozi wa Milan],nti ’ mfite amakuru kuri wowe ". Ati" Ni meza cyangwa ni mabi?,nti" ’Ni meza cyane".

Ati’Carletto, urimo gutangaza ukwegura kwawe?’ nti’Oya, ndahaguma, kuko twasinyije umukinnyi udasanzwe. "

Kaka yamaze imyaka itandatu itangaje muri Milan mbere yo kwerekeza muri Real Madrid muri 2009.

Kaka ubu ufite imyaka 41 y’amavuko, yatsinze ibitego 104,anatanga imipira 81 yavuyemo ibitego,mu mikino 307 yakiniye Milan kandi yegukana igikombe cya Serie A 2004 ndetse n’igikombe cya Champions League muri 2007.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa