skol
fortebet

Ancelotti yemeje ko nta yindi kipe azatoza nyuma ya Real Madrid

Yanditswe: Tuesday 28, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Carlo Ancelotti w’imyaka 64 yatangaje ko azasezerera umwuga w’ubutoza mu ikipe ya Real Madrid akomeje guhesha ibikombe bitandukanye.

Sponsored Ad

Uyu mutoza uri mu beza baranze ikinyejana cya 21, ngo nta kipe ashaka gutoza nyuma ya Real Madrid yaba n’ikipe y’igihugu iyo ariyo yose.

Uyu mutoza yasinye amasezerano azamugeza mu mpeshyi ya 2026 bityo ashobora guhita asezera ubwo nibatamwongera andi.

Byari byavuzwe ko uyu mutoza azatoza ikipe y’igihugu ya Brazil muri Copa America y’uyu mwaka n’igikombe cy’isi cya 2026 gusa yabiteye utwatsi yemeza ko yifuza gukomezanya na Madrid.

Uyu yavuze ko yifuza kuyitoza kugeza 2028 bityo afite ubushake bwo kongera amasezerano.

Nta mutoza watwaye UEFA Champions League nyinshi kurusha Ancelotti aho yayitwaye kabiri muri AC Milan no muri Real Madrid.

Yavuze ko yifuza kwegukana indi kuwa Gatandatu ubwo azaba akina na Borussia Dortmund ku mukino wa nyuma uzabera i Wembley.

Ancelotti yatwaye ibikombe bya shampiyona mu bihugu birimo Ubutaliyani,Espagne,Ubudage no mu Bufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa