skol
fortebet

Andre Schurrle yibasiye Jose Mourinho wamuhemukiye bigatuma asezera ku mupira ku myaka 29

Yanditswe: Saturday 24, Oct 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari rutahizamu wa Chelsea n’andi makipe atandukanye yo mu Budage, Andre Schurrle yashinja umutoza Jose Mourinho ubunyamwuga buke ndetse yemeza ko ariwe watumye asubira inyuma kugeza ubwo asezeye ku mupira ku myaka 29 y’amavuko.

Sponsored Ad

Andre Schurrle niwe mukinnyi wa mbere Jose Mourinho yazanye muri Chelsea ubwo yari agarutse kuyitoza muri 2013.

Schurrle yabuze umwanya wo gukina mu ikipe ya Jose Mourinho kugeza ubwo yaje kugurishwa muri Borussia Dortmund mu mwaka umwe n’igice yari amaze mu Bwongereza.

Uyu mugabo utagikina umupira ku myaka 29,yabwiye TV y’iwabo mu Budage ko uburyo Jose Mourinho yamwicaga mu mutwe aribwo bwatumye asubira inyuma.

Ati “Jose Mourinho n’umugabo mubi cyane.Njya nibaza nti “ubundi akora iki?”.N’ukubera iki yamfashe nabi cyane kuriya?,niki amariye abantu?.Ngerageza kubona icyo yashakaga,n’uburyo yakigezeho.

Muri kiriya gihe,sinashoboraga gutanga ibyo yanyifuzagaho bitewe n’ubugome yankoreraga ndetse nuko yanyicaga mu mutwe ku gitutu cyinshi.Byari binkomereye muri kiriya gihe.Nakundaga gutaha mu modoka yanjye nyuma yo kuganira nawe numva ko ntazabishobora.”

Schurrle yatijwe muri Fulham no muri Spartak Moscow ubwo yari muri Borussia Dortmund,aza gusezera ku mupira w’amaguru nyuma y’imyaka 6 gusa atwaye igikombe cy’isi 2014.

Yavuze ko Mourinho ariwe wangije ubuhanga bwe mu ikipe ya Chelsea.Ati “Nari gukora iki?,yanshiragaho igitutu gikabije.Numvaga ko ashaka kunyirukana.Yanshyize mu mutwe ibintu numvaga ko bidashoboka.Na mbere y’uko njya muri Chelsea,nakinnye mu mukino wo gusezera Ballack ndi mu ikipe yatozwaga na Mourinho yambwiye ko nindatsinda ibitego 2 azantiza muri Southampton.Nibazaga niba akina cyangwa adakina bikanyobera.

Nabanzaga mu kibuga muri Chelsea,akansimbuza igice cya mbere kirangiye.Umukino ukurikiyeho ngakurwa mu ikipe nkarebera umupira mu bafana.Sinumvaga impamvu yabyo byatumye ntakaza icyizere.

Natangiye kujya nibaza icyo Mourinho antekerezaho mu myitozo.Numvaga ko arinjye mukinnyi ari kureba njyenyine ariko ntabwo byari byo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa