skol

Andreas Brehme watsinze igitego cyahesheje Ubudage igikombe cy’isi 1990 yapfuye

Yanditswe: Tuesday 20, Feb 2024

featured-image

Andreas Brehme, watsinze igitego kimwe rukumbi Ubudage bwatsinze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu 1990, yapfuye afite imyaka 63.

Ikinyamakuru cyo mu Budage Bild cyatangaje ko Brehme yapfuye mu ijoro ryo ku wa mbere i Munich, bigaragara ko yazize umutima.

Bivugwa ko Brehme yinjiye mu cyumba cy’indembe cy’ivuriro rya Ziemssenstrasse, hafi y’inzu ye, ariko ntiyashobora gukira.

Uyu mugabo wakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso, yatsinze penaliti idasanzwe ku munota wa 85 ubwo ikipe ya Franz Beckenbauer yatsindaga Argentine igitego 1-0 i Roma,ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.

Brehme yakiniye Ubudage inshuro 86 ndetse anatwara Bundesliga hamwe na Kaiserslautern na Bayern Munich, hiyongereyeho igikombe cya Serie A hamwe na Inter Milan.

Bayern yunamiye uyu wahoze ari umukinnyi wayo,igira ati: "FC Bayern ibabajwe cyane n’urupfu rutunguranye rwa Andreas Brehme. Twese twifatanyije n’umuryango we n’incuti.

Andreas Brehme azahora mu mitima yacu, nk’umuntu wegukanye igikombe cy’isi, kandi icy’ingenzi, nk’umuntu udasanzwe. Azahora yibukwa mu muryango wa FC Bayern. Uruhukire mu mahoro, Andi!"

Brehme,wakinnye ahanini inyuma ku ruhande rw’ibumoso ariko asatira, yari icyamamare mu mupira w’amaguru mu Budage mu myaka ya za 1980 na 90 kandi yari azwiho kuba inzobere mu gutera imipira iteretse.

Yatsinze igitego muri kimwe cya kabiri cy’irangiza mu gikombe cy’isi cyo mu 1990 bakinnye n’Ubwongereza, Ubudage nyuma bwatsinze kuri penaliti.

Brehme yamaze imyaka icumi akinira Ubudage,abutsindira ibitego umunani.Yakinnye mu bikombe by’isi birimo icyo mu 1986, 1990 na 1994 ndetse n’igikombe cy’Uburayi cyo mu 1984, 1988 na 1992.

Yaje mu ikipe yitwaye neza muri aya marushanwa mu 1984, 1990 na 1992. Usibye gutsinda mu 1990, yagize uruhare mu ikipe y’Ubudage bw’Uburengerazuba yatsindiwe ku mikino ya nyuma irimo uwa Argentine mu 1986 na Danemark mu 1992.

Brehme yasize umukunzi we Susanne Schaefer n’abahungu babiri bakuze kyabyaranye na Pilar.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa