skol

Ange Kagame na Mushikiwabo bavuze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Yanditswe: Monday 19, Dec 2022

featured-image

Kuri iki cyumweru nibwo habaye umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi wahuje Argentina n’Ubufransa wanyuze benshi ahanini bitewe n’ishyaka ryarimo byatumye benshi bemeza ko ariwo mukino wa nyuma mwiza kurusha indi yose yabayeho.
Nyuma y’uyu mukino warangiye ari ibitego 3-3 ku mpande zombi hanyuma Argentina igatwara igikombe kuri penaliti 4-2,abantu batandukanye barimo ab’amazina akomeye mu Rwanda bavuze kuri uyu mukino.
Umunyarandakazi,Louise Mushikiwabo,uyobora umuryango wa (…)

Kuri iki cyumweru nibwo habaye umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi wahuje Argentina n’Ubufransa wanyuze benshi ahanini bitewe n’ishyaka ryarimo byatumye benshi bemeza ko ariwo mukino wa nyuma mwiza kurusha indi yose yabayeho.

Nyuma y’uyu mukino warangiye ari ibitego 3-3 ku mpande zombi hanyuma Argentina igatwara igikombe kuri penaliti 4-2,abantu batandukanye barimo ab’amazina akomeye mu Rwanda bavuze kuri uyu mukino.

Umunyarandakazi,Louise Mushikiwabo,uyobora umuryango wa Francophonie,yagize ati "Abachou bacu se mwiriwe! Hano Doha rero twagize émotions nyinshi z’ubwoko bwose!! Ubuhanga ariko ku mpande zombi! Bien sûr félicitations zidasubirwaho zirajya kuri #Argentine ariko les #Bleus ba #France bakinnye neza muri iri rushanwa ryose peee, nabo tubahaye bravo!."

Ku rundi ruhande,Ange Kagame,umukobwa wa Perezida Kagame nawe yashimye urwego uyu mukino wariho ati "Hari utaryohewe?.Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uryoshye kurusha iyindi yose. #WorldcupQatar2022."

Uyu kandi ntiyahishe ko yanyuzwe na Kylian Mbappe,watsinze ibitego 3 wenyine.Yagize ati "Mbappe ntabwo asanzwe."

Ku rundi ruhande,Richard Sezibera,wabaye igihe kinini muri Guverinoma yagize ati "Ndi Messi!igikombe cy’isi cyiza cyane.Mwakoze #Qatar2022.Mwatumye twese twishima.Igikombe cy’isi cyiza cyane kurusha ibindi byose byabayeho."

Muri uyu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi wakiniwe kuri Lusail Stadium, ikipe y’igihugu ya Argentine yabanje ibitego 2-0 mu gice cya mbere hanyuma iza kubyishyurwa mu minota 11 ya nyuma.

Ibitego bya Argentine byatsinzwe na Messi ku munota wa 23 kuri penaliti yari ikorewe Di Maria watezwe na Dembele hanyuma igitego cya 2 gitsindwa na Di Maria ku munota wa 36 ndetse n’igitego cya 3 gitsindwa nanone na Messi ku munota wi 108.

Ibitego by’u Bufaransa byose byatsinzwe na Kylian Mbappe, ku munota wa 80 yatsinze icya 1 kuri Penaliti, ku munota wa 81 atsinda icya 2 ndetse no ku munota wa 118 atsinda igitego cya 3 nanone kuri penaliti.

Umukino warangiye amakipe yombi ajya muri penaliti, abakinnyi bose ba Argentine bateye penallti bazinjije naho abakinnyi b’u Bufaransa bahusha ebyiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa