skol
fortebet

Angel di Maria yakuwe mu mukino kugira ngo ajye gutabara iwe hari hateye abajura

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 15, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi Angel di Maria w’ikipe ya PSG yaraye asimbuwe ku mukino wa 62 w’umukino ikipe ye yakinaga na Nantes muri Ligue 1 nyuma y’aho umuyobozi w’imikino Leonardo yasabye umutoza we Pochettino kumusimbuza kugira ngo ajye gutabara iwe hari hatewe n’abajura.

Umuyobozi wa Siporo wa PSG, Leonardo yandikiye Mauricio Pochettino amusaba gusimbuza Di Maria ngo ajye kureba umuryango we birangira aba bombi bamuherekeje mu rwambariro ataha atyo.

Ikinyamakuru RMC Sport cyatangaje ko mu rugo rwa Di Maria hateye abajura binjiye mu nzu bagasangamo umuryango we.

Nubwo RMC Sport yavuze ko ubu bujura bwari buteye ubwoba,ikinyamakuru Le Parisien cyavuze ko abagize umuryango wa Di Maria batabimenye kuko bari mu byumba bitandukanye by’iyi nzu.

Ntabwo ari Di Maria wibwe bwa mbere ari mu mukino kuko mu minsi ishize na Marquinhos yahuye n’uruva gusenya abajura binjira mu nzu biba ababyeyi be.

Abandi bakinnyi ba PSG bibwe mu mezi 18 ashize barimo Sergio Rico, Thiago Silva na Eric Maxim Choupo-Moting.

PSG yaraye itsinzwe ibitego 2-1 na Nantes muri Shampiyona bituma ikomeza gutera umugongo igikombe cya shampiyona.

Muri 2015 nabwo,Di Maria akiri muri Manchester United yatewe n’abajura mu rugo rwe bashakaga kumwiba.

Di Maria yongereye amasezerano muri PSG azamugeza muri 2022 nyuma y’aho ayo yari afite yari agiye kurangira.Amaze kuyikinira imikino 228,ayitsindira ibitego 87 n’imipira yavuyemo ibitego 99.Akeneye gutanga imipira 5 gusa ngo akore agahigo ko kuba umukinnyi utanze imipira myinshi kurusha abandi muri Ligue gafitwe na Safet Susic watanze 103.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa