skol
fortebet

Anthony Martial yateranye amagambo n’umutoza Rangnick

Yanditswe: Sunday 16, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Anthony Martial yasubije umutoza wa Manchester United, Ralf Rangnick wamushinje ko yanze kujya mu kazi ashinzwe ubwo ikipe yabo yari yasuye Aston Villa.
Rangnick yakinnye uyu mukino banganyije 2-2 kuri Villa Park, afite abasimbura umunani gusa - babiri muri bo bari abanyezamu.
Martial ntiyabonetse mu ikipe yakinnye uyu mukino mu gihe bivugwa ko ashobora kuva kuri Old Trafford muri uku kwezi
Martial yahakana ibirego by’uko yanze gukina aho yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Anthony Martial yasubije umutoza wa Manchester United, Ralf Rangnick wamushinje ko yanze kujya mu kazi ashinzwe ubwo ikipe yabo yari yasuye Aston Villa.

Rangnick yakinnye uyu mukino banganyije 2-2 kuri Villa Park, afite abasimbura umunani gusa - babiri muri bo bari abanyezamu.

Martial ntiyabonetse mu ikipe yakinnye uyu mukino mu gihe bivugwa ko ashobora kuva kuri Old Trafford muri uku kwezi

Martial yahakana ibirego by’uko yanze gukina aho yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati: "Sinzigera nanga gukinira Man United.

"Maze hano imyaka irindwi kandi sinigeze nsuzugura kandi sinzigera nsuzugura ikipe n’abafana."

Ububutumwa bwari ubwo gusubiza Rangnick washinje uyu Mufaransa kuba yaranze kugaragara kuri uyu mukino wo ku wa gatandatu.

Rangnick yagize ati: "Ntabwo yifuzaga kuba mu ikipe.

Yagombaga kuba yari mu ikipe bisanzwe, ariko ntiyabishakaga. Niyo mpamvu yatumye atajyana natwe ejo (ku wa gatanu)."

Biravugwa ko Sevilla iteganya gusinyisha Martial ku ntizanyo muri uku kwezi.

Ariko habaye imbogamizi mu biganiro na United ishaka ko Sevilla yishyura kimwe cya kabiri cy’umushahara wa Martial angana n’ibihumbi 130 by’amapawundi buri cyumweru,icyifuzo Sevilla idashaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa