skol

Antoine Griezmann yatangaje amagambo akomeye nyuma yo kudatwara Ballon d’Or

Yanditswe: Tuesday 04, Dec 2018

Rutahizamu Antoine Griezmann ukinira ikipe ya Atletico Madrid yatangaje ko yababajwe no kuba atahawe igihembo cya Ballon d’Or kandi yaratwaye igikombe cy’isi na Europa League muri uyu mwaka.

Antoine Griezmann yavuze ko yababajwe n’amatora ya Ballon d’Or kuko yari yizeye kuyegukana bitewe n’ibikombe yatwaye muri 2018 birimo igikombe cy’isi we n’Ubufaransa bakuye mu Burusiya,Europa League begukanye batsinze Olympique de Marseille ndetse na Super Cup.

Yagize ati “Nkimara kumenya ko ntazayitwara,ntabwo byari kukubera byiza kuba hamwe nanjye mu minsi ibiri.Ni byiza kuba naje muri 3 ba mbere ndetse no gutwara igikombe cy’isi.Natwaye igikombe cy’isi na Europa League uyu mwaka,ni iki kindi nagombaga gukora?.”

Griezmann yibajije niba UEFA Champions League irusha agaciro igikombe cy’isi abitewe n’uko atahawe Ballon d’Or kandi yaragitwaye ndetse yibaza icyo yakora kugira ngo azagitware.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa