skol
fortebet

Antonio Conte yashwanye n’abayobozi ba Chelsea FC

Yanditswe: Thursday 05, Jul 2018

Sponsored Ad

Umutoza Antonio Conte uvugwa ko yirukanwe mu ikipe ya Chelsea yashwanye n’umuyobozi w’iyi kipe wivanze mu kazi ke akoherereza abakinyi ubutumwa bwo kubahamagarira kugaruka mukazi kandi bitari mu nshingano ze.

Sponsored Ad

Nyuma y’ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko ikipe ya Chelsea yiteguye guha akazi Mauricio Sarri wahoze atoza Napoli,Antonio Conte yateje urundi rujijo ubwo yavuguruzaga umwe mu bayobozi ba Chelsea,wabwiye abakinnyi ko bagomba kuza mu kazi ku wa Gatandatu no ku cyumweru, we akabategeka kuza ku wa mbere ndetse akibutsa uyu mugabo ko akiri umutoza wa Chelsea.

Conte yoherereje ubu butumwa abakinnyi batari mu gikombe cy’isi aho yababwiye ko bagomba guhita bagera I London bagatangira imyitozo ndetse abibutsa ko akiri umutoza cyane ko atarahabwa urwandiko rumusezerera muri Chelsea.

Roman Abrahimovic ntabwo arabona ibyangombwa bimwemerera kwinjira mu bwongereza,byatumye ibyerekeye ahazaza h’umutoza Conte hatinda kumenyekana,uyu mutoza ahitamo gukomeza inshingano ze ahamagara abakinnyi.

Antonio Conte niyirukanwa,Chelsea izamuha akayabo ka miliyoni 10 z’impozamarira ndetse ihembe n’abo bakorana nabo bari mu Bwongereza biteguye gutangira akazi.

Mauricio Sarri uvugwaho ko ashobora guhabwa akazi,yamaze kwirukanwa muri Napoli ndetse kuri ubu ategereje ko iyi kipe yo mu Bwongereza imuhamagara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa