skol
fortebet

Antonio Rudiger yahishuye igisubizo gitangaje yatanze ubwo yabwirwaga ko FC Barcelona imushaka

Yanditswe: Tuesday 21, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Antonio Rudiger yemeje ko Barcelona yamwifuje mbere y’uko afata icyemezo cyo kuva muri Chelsea akajya muri Real Madrid ku buntu muri iyi mpeshyi.
Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Ubudage yatangaje ko nta bushake afite bwo kujya muri Blaugrana anashimangira ko Real Madrid ari yo kipe yonyine yo muri Espagne yiteguye kujyamo.
Kuri uyu wa mbere, Rudiger yagize ati: "Haje telefoni ya Barcelona."
"Ariko nabwiye umpagarariye ko ari Real Madrid cyangwa nta kindi."
Rudiger yemeye kandi ko (...)

Sponsored Ad

Antonio Rudiger yemeje ko Barcelona yamwifuje mbere y’uko afata icyemezo cyo kuva muri Chelsea akajya muri Real Madrid ku buntu muri iyi mpeshyi.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Ubudage yatangaje ko nta bushake afite bwo kujya muri Blaugrana anashimangira ko Real Madrid ari yo kipe yonyine yo muri Espagne yiteguye kujyamo.

Kuri uyu wa mbere, Rudiger yagize ati: "Haje telefoni ya Barcelona."

"Ariko nabwiye umpagarariye ko ari Real Madrid cyangwa nta kindi."

Rudiger yemeye kandi ko umuhagarariye yongeye kuvugana na Real Madrid muri Nzeri kandi ko yavuganye n’umutoza Carlo Ancelotti muri Mata.

Ati: "Ku nshuro ya mbere tuvugana, ntabwo ari njye ubwanjye ahubwo byanyuze k’umpagarariye, ubwa mbere byari mu ntangiriro za Nzeri.

Ku nshuro ya kabiri ni bwo naganiriye na Ancelotti muri Mata. Ntekereza ko icyo cyari igihe cy’ingenzi, kuvugana na Ancelotti hanyuma ngahitamo gukinira iyi kipe no gukorana nawe."

Rudiger yatangaje ko yari ashyigikiye Real Madrid ku mukino wa nyuma wa Champions League na Liverpool i Paris, kuko yari asanzwe azi ko azayijyamo mu mwaka w’imikino utaha

Rudiger yagize ati: "Nzatanga byose kuri iyi kipe kandi ndashaka gutwara ibikombe byinshi bishoboka.

N’ugutsinda gusa muri Real Madrid. Ibi nibyo bagaragaje mu myaka yashize.

Twese turota gutwara Champions League, ndetse n’ubwo batahabwaga amahirwe menshi hanze, bakoze akazi umwaka ushize.

"Sinzi uko nasobanura urugendo rwa Real Madrid muri Champions League. Ntabwo bisanzwe.

"Ku mukino wa nyuma nari nzi ko ngiye kuba umukinnyi wa Real Madrid, bityo nabafanye nshinze imizi.

Bisobanura kandi ko tugomba guhatanira igikombe cy’isi cy’amakipe ndetse no mu gikombe gikuru cya UEFA."

Nubwo Eder Militao, David Alaba na Nacho Fernandez bose bahatanira imyanya ibiri yo hagati mu bwugarizi bwa Real Madrid, Rudiger yemeje ko afite ikizere ko ashobora kuzatangira bihoraho muri Los Blancos.

Abajijwe umukinnyi yemera cyane mu bwugarizi, Rudiger yagize ati "Mu by’ukuri hariho abakinnyi bakina hagati mu bwugarizibenshi bo ku rwego rwo hejuru, hejuru, hejuru ariko mpisemo umwe navuga Pepe: Nkunda ihangana rye. Kandi hanze y’ikibuga ni umusore mwiza. Mu kibuga, ni igisimba kandi ndabikunda ”.

Icyo nshobora gutanga mu rwambariro ni umwuka wanjye wo kurwana, ubuyobozi bwanjye: niwo musanzu nizera ko nzatanga,gusa Roma ntiyubatswe umunsi umwe."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa