APR FC biyisabye amasegonda 30 yonyine y’umukino ngo yisubize umwanya wa kabiri
Yanditswe: Sunday 02, Apr 2017
Ikipe ya APR FC yisubije umwanya wa kabiri muri shampiyona nyuma yo gutsinda ikipe ya Etincelles 2-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona.
Igitego cya Issa Bigimarana na Aimable Nsabimana nibyo bifashije ikipe ya APR FC gukura amanota 3 i Rubavu, bakaba baherehukaga kubona amanota 3 yuzuye ku munsi wa 18 batsinda Mukura 3-2, indi mikino 3 yakurikiyeho barayinganyije ndetse batsindwa n’ikirarane cya Gicumbi.
Ni umukino ikipe ya APR FC yatangiye isatira bikomeye kuko ku isegonda rya 30 (...)
Ikipe ya APR FC yisubije umwanya wa kabiri muri shampiyona nyuma yo gutsinda ikipe ya Etincelles 2-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona.
Igitego cya Issa Bigimarana na Aimable Nsabimana nibyo bifashije ikipe ya APR FC gukura amanota 3 i Rubavu, bakaba baherehukaga kubona amanota 3 yuzuye ku munsi wa 18 batsinda Mukura 3-2, indi mikino 3 yakurikiyeho barayinganyije ndetse batsindwa n’ikirarane cya Gicumbi.
Ni umukino ikipe ya APR FC yatangiye isatira bikomeye kuko ku isegonda rya 30 Issa Bigirimana yatsindiye APR FC igitego cya mbere n’umutwe ku mupira yari ahawe na Patrick Sibomana.
Ikipe ya APR FC yakomeje gukinira mu kibuga cya Etincelles ariko ntiyatsinda ikindi gitego.
Ku munota wa 21 kuri koruneri yari itewe na Sibomana Patrick Aimable yatsindiye APR FC igitego cya kabiri ndetse amakipe yombi ajya kuruhuka ari 2-0.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Etincelles igerageza kureba uko yakwishyura biranga. APR FC nayo yashakaga gutsinda ibindi bitego ariko abasore bayo barimo Imanishimwe Emmanuel, Papy utibagiwe na Djihad bagerageje biranga maze umukino urinda urangira ntayindi mpinduka ibaye.
Gutsinda uyu mukino kwa APR FC ihise yisubiza umwanya wa kabiri yari yambuwe na Police FC aho igize amanota 44 inyuma ya Rayon Sports ya mbere na 52, Police ya 3 na 43 inganya na AS Kigali ya 4 nayo ifite 44.
Mu imikino yabaye ejo kuwa Gatandatu AS Kigali yatsinze Mukura VS 4-1, Police itsinda Kirehe 1-0, ni mu gihe Marines yatsinzwe na Gicumbi 2-1.
Naho muyabaye uyu munsi ku Cyumweru Pepiniere yanganyije na Kiyovu 0-0, Musanze itsinda Marines 1-0. Hakaba hasigaye umukino umwe gusa w’umunsi wa 22 uzahuza Rayon Sports n’Amagaju kuwa Gatatu.
Dore 11 babanjemo ku mpande zombi
Etincelles:Rukundo Protogene, Manishimwe Yves, Nahimana Isaaka, Kayigamba Jean Paul,Mugwaneza Pacifique, Nsengiyumva Irshade, Gikamba Ismael, Mumbele Saiba Claude, Kambale Salita Gentil, Nsengayire Shadad, Kikunda MusombwaPatrick.
APR FC:Mvuyekure Emery, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Hakizimana Muhadjili, Bigirimana Issa, Benedata Janvier, Nshimiyimana Amran, Sibomana Patrick
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *