skol
Kigali

Byiringiro Lague agiye guhabwa akayabo katarahabwa undi mukinnyi wese mu Rwanda kugira ngo yongere amasezerano

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 December 2021

Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC, bugiye kongera amasezerano y’imyaka 3 rutahizamu Byiringiro Lague ukomeje kugaragaza urwego rwo hejuru mu mikino y’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.


Amakuru dukesha Radio 10 nuko Ikipe y’ingabo z’igihugu igiye guha uyu rutahizamu Miliyoni 60 Frw yo kumugura.

Uretse kariya kayabo ko kumugura,iyi kipe izajya imuha umushahara wa Miliyoni 2 Frw buri kwezi.

Biravugwa ko uyu mugabo azahabwa imodoka ndetse n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC,Gen.James Kabarebe yamwereye kumwubakirwa Inzu yo kubamo we n’umugore we Uwase Kelia.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Ukuboza 2021, nibwo Byiringiro Lague yakoze ubukwe n’uyu mukobwa bari bamaze imyaka 4 bakundana.

Ubu bukwe bwagombaga kuba Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko uyu mugabo yemeye kubusubika kugira ngo afashe APR FC kwitwara neza imbere ya RS Berkane ariko ntabwo byamukundiye nubwo yatsinze igitego cyiza.

Byiringiro Lague w’imyaka 22, yazamuwe mu ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020. Hari nyuma y’uko Rayon Sports yari yifuje kumuha miliyoni 10 Frw ngo ayisinyire.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kevin de Bruyne yashyize hanze abakinnyi 5 akunda barimo 3 bo muri Premier...

Umukinnyi wo hagati wa Manchester City Kevin De Bruyne yashyize ahagaragara...
24 January 2022 0

Tuniziya yitwaye nabi cyane mu matsinda ya AFCON2021 yasezereye Nigeria...

Ikipe ya Tunisia itahabwaga amahirwe na benshi mu bakunzi ba ruhago imbere...
24 January 2022 0

Rayon Sports yandagajwe bikomeye na Marines FC

Ikipe ya Marines FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa...
23 January 2022 0

Mutabazi Yves washimishije Abanyarwanda muri Volleyball yaburiwe...

Mutabazi Yves ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball yaburiwe irengero muri...
23 January 2022 0

Sadio Mane na Mo Salah bazahurira muri kamarampaka zo gushaka itike ya...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika [CAF] ryshyize hanze uko...
22 January 2022 0

AS Kigali yahagamye APR FC iyitesha umwanya wa mbere wa shampiyona

APR FC yananiwe kuguma ku mwanya wa mbere wa shampiyona nyuma yo kunganya...
22 January 2022 0