skol
fortebet

APR FC igiye kurekura abakinnyi barimo Sugira Ernest

Yanditswe: Monday 13, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa APR FC bwahaye uburenganzira Sugira Ernest na Nkomezi Alex bwo kuba bakwishakira andi makipe ariko akabanza kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC nk’uko umunyamabanga mukuru w’iyi kipe yabitangaje.

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru wa APR FC Rtd. Lt Col Sekaramba Sylivestre yabwiye urubuga rwa APR FC mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nyakanga 2020 ko Sugira Ernest na Nkomezi Alex babahaye uburenganzi bwo kwishakira andi makipe.

Yagize ati: ”Nibyo koko Sugira na Nkomezi twabahaye uburenganzira bwo kwishakira andi makipe bakwerekezamo, ariko ikipe yagira uwo ishaka muri abo basore babiri igomba kubanza kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC kuko abo bombi tugifitanye amasezerano.”

Umunyamabanga mukuru wa APR FC yanyomoje amakuru yavugwaga ko Itangishaka Blaise na Nizeyimana Djuma baba nabo umwaka utaha w’imikino bazaba batakibarizwa muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Ati: ”Ayo makuru siyo pe kuko Djuma yaje afite imvune bituma atabasha kubona amahirwe yo gukina ariko ubu ameze neza kimwe na Blaise nawe nibwo agikira imvune rero ntabwo wabasezerera ubashinja umusaruro mucye kandi bataragize amahirwe yo kubona umwanya wo gukina kubera imvune.”

Rtd. Lt Col Sekaramba Sylivestre kandi yaboneyeho n’umwanya wo gutangaza ko ikipe imeze neza kandi yiteguye kuko abakinnyi bakora imyitozo baba bahawe n’umutoza buri wese ku giti cye kandi anemeza ko biteguye kuzitwara neza umwaka utaha w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa