APR FC imyitozo irarimbanyije mu kwitegura umukino wa Sunrise
Yanditswe: Friday 14, Apr 2017
APR FC ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona igomba gusuramo ikipe ya Sunrise y’Iburasirazuba ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2017.
Guhera tariki ya 7 Mata kugeza 13 Mata 2017 u Rwanda rwari mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro byari byahagaritswe bikaba bizasubukurwa mu mpera z’iki cyumweru.
Ikipe ya APR FC guhera kuwa mbere w’iki cyumweru turimo gusoza yakoreraga imyitozo ku kibuga cya (...)
APR FC ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona igomba gusuramo ikipe ya Sunrise y’Iburasirazuba ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2017.
Guhera tariki ya 7 Mata kugeza 13 Mata 2017 u Rwanda rwari mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro byari byahagaritswe bikaba bizasubukurwa mu mpera z’iki cyumweru.
Ikipe ya APR FC guhera kuwa mbere w’iki cyumweru turimo gusoza yakoreraga imyitozo ku kibuga cya FERWAFA mu masaha ya mu gitondo ubundi nimugoroba bakajya mu biganiro nk’abanyarwanda bose kuko nabo ni igikorwa kibareba.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu guhera ku isaha ya saa 9:00’ ikipe ya APR FC yakoreye imyitozo kuri iki kibuga cya FERWAFA, ndetse amakuru agera ku Umuryango avuga ko ari imyitozo ya nyuma iyi kipe ikoze kuko ntagihindutse nyuma y’iyi myitozo aba basore bahita berekeza I Nyagatare aho bazakina umukino wa shampiyona ejo na Sunrise.
Ikipe ya APR FC igiye gukina uyu mukino w’umunsi wa 23 iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 44 inyuma ya Rayon Sports ya mbere ifite amanota 55.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *