skol
fortebet

Bwa mbere APR FC mu mwambaro uriho ’Visit Rwanda’ mu mukino uyihuza na Simba SC

Yanditswe: Saturday 03, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC igiye kwambara imyenda yanditseho “Visit Rwanda” ku nshuro ya mbere, mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwatangaje ko batekereje kwambara Visit Rwanda kubera ko basanze bagomba kugira uruhare mu kwamamaza u Rwanda nk’ikipe ihabarizwa kandi ikunze kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Chairman wa APR FC, Col. Richard Karasira yagize ati “Twararebye dusanga dukwiye kugira icyo dukora ngo dukomeze twamamaze u Rwanda kurushaho mu mahanga.”

Yongeyeho ati “Twahisemo kwambara Visit Rwanda kuri uyu munsi kuko turi bukinire imbere y’abafana barenga ibihumbi 60, ni byiza ko Igihugu cyacu kihamenyekanira. Turi guteganya no kuzajya tuyambara no mu yindi mikino mpuzamahanga."

Imyaka irenga itanu irashize u Rwanda rutangiye guteza imbere ubukerarugendo ndetse no kumenyekanisha Igihugu muri siporo binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), hashyirwaho gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

Kugeza ubu, Visit Rwanda ikorana n’amakipe y’umupira w’amaguru yo ku Mugabane w’u Burayi arimo Arsenal, Bayern Munich na Paris Saint Germain ndetse iyi gahunda iri mu marushanwa mpuzamahanga nka BAL muri Basketball, Tour du Rwanda mu magare na Iron Man muri Triathlon.

Umukino wa APR FC na Simba SC uteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu aho uza gusoza ibirori bya Simba Day bibera kuri Benjamin Mkapa Stadium imbere y’abakunzi b’imikino barenga ibihumi 60.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa