skol
fortebet

APR FC irerekeza muri Zambia mu rukerera rwo kuri uyu wa kane

Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC irahaguruka ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 9 Gashyantare 2017 saa saba za mu gitondo(benshi bakunze kwita izi joro) yerekeza muri Zambia gukina umukino mpuzamahanga ubanza wa CAF Champions League na Zanaco FC yo muri Zambia.
Ikipe ya APR FC yari imaze icyumweru i Rubavu ikora umwiherero n’imyitozo yitegura uyu mukino mpuzamahanga uzayihuza n’ikipe ya Zanaco FC yo mu gihugu cya Zambiaa mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC irahaguruka ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 9 Gashyantare 2017 saa saba za mu gitondo(benshi bakunze kwita izi joro) yerekeza muri Zambia gukina umukino mpuzamahanga ubanza wa CAF Champions League na Zanaco FC yo muri Zambia.

Ikipe ya APR FC yari imaze icyumweru i Rubavu ikora umwiherero n’imyitozo yitegura uyu mukino mpuzamahanga uzayihuza n’ikipe ya Zanaco FC yo mu gihugu cya Zambiaa mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika ’CAF Champions League’, umukino ubanza ukazabera muri Zambia kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017 naho umukino wo kwishyura ukaba tariki ya 17 Gashyantare 2017.

Biteganyijwe ko ikipe ya APR F C ihaguruka i Kigali kuri uyu wa Kane mu rukerera ikerekeza mu gihugu cya Zambia kugira ngo ibashe no kumenyera ikirere cya hariya muri Zambia mbere y’umukino

APR FC yitegura kujya muri Zambia, ku Cyumweru twashoje, aho yabaga i Rubavu, yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya Virunga yo mu gihugu cya Congo Kinshasa maze zinganya igitego 1-1.

Aha, hari nyuma yo gutsinda Rayon Sports ku mukino w’igikombe cy’intwari wabaye tariki ya 1 uku kwezi. Ndetse APR FC yashoje igice kibanza cya shampiyona ifite amanota 34 ku mwanya wa kabiri, amanota abiri inyuma ya Rayon Sports ya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa