skol
fortebet

APR FC iri kugorwa n’instinzi yakuyeho Col (Rtd) Richard Karasira wayiyobora

Yanditswe: Thursday 07, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Col (Rtd) Richard Karasira wari umuyobozi w’ikipe ya APR FC (Chairman), yakuwe mu nshingano ibifitanye isano na mpaga iyi kipe y’Ingabo iheruka guterwa.

Sponsored Ad

Ni amakuru yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ndetse mu masaha ya nyuma ya saa sita umwe mu bantu ba hafi muri iyi kipe yabihaije.

Col (Rtd) Richard Karasira yari ku buyobozi bwa APR FC kuva muri Kamena 2023 asimbuye Gen Mubarakh Muganga, wari umaze kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Ibi bibaye bikurikira gukurwa mu nshingano kwa Capt (Rtd) Eric Ntazinda, wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya APR (Team Manager), byose bifitanye isano na mpaga yatewe ikipe ya APR FC.

APR FC yatewe mpaga kubera guhuriza mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga barindwi aho kuba batandatu nk’uko amategeko agenga Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda abiteganya.

Ibi byabaye mu mukino w’umunsi wa Munani wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo 2024, wari wakiriwe na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium

Ku wa Gatatu, tariki ya 6 Ugushyingo 2024, nibwo Komisiyo ishinzwe amarushanwa yafashe umwanzuro ko APR FC iterwa mpaga y’ibitego 3-0.

Nyuma guterwa mpaga APR FC yahise igira amanota ane ayishyira ku mwanya wa 15 mu mikino itatu imaze gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa