APR FC iri kurambagiza abakinnyi bakomeye cyane bo muri shampiyona ikomeye muri Afurika
Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2024

Ikipe ya APR FC yiyemeje gusinyisha abakinnyi batatu bo mu ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ghana yitwa Samartex FC mu rwego rwo kongera imbaraga zayifasha kwitwara neza mu mikino nyafurika.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu irashaka kongera imbaraga muri shampiyona n’imikino y’imbere mu gihugu mu mwaka w’imikino wa 2024/25 na CAF Champions League.
The New Times ivuga ko ushakira APR FC abakinnyi ari muri Ghana aho ari gukurikirana umukinnyi wo hagati Emmanuel Keyekeh, wagize ibihe byiza atsinda ibitego 5 anatanga n’imipira yavuyemo ibitego 2. Yagizwe kandi umukinnyi w’umukino inshuro 10 mu mikino 32 yakinnye.
Ku cyumweru, tariki ya 16 Kamena, uyu ushakira APR FC abakinnyi yari muri stade areba umukino wa nyuma wa shampiyona ikipe ya Samartex yatsinzemo Accra Lions ibitego 2-0.
Muri uyu mukino,yashimye abandi bakinnyi babiri barimo umukinnyi wo hagati ufasha ba myugariro, Seidu Dauda w’imyaka 23, na Ebenezer Acquah w’imyaka 25,ukina mu bwugarizi,kandi ngo ashishikajwe no kubazana muri APR FC bose.
Ibiganiro bya mbere hagati y’impande zombi ngo byatangiye kandi APR niramuka yemeye kwishyura igiciro cyasabwe na Samartex, bashobora kuzayikinira mu mwaka w’imikino utaha.
Samartex FC ya Samartex Timber and Plywood Company yazatse muri Ghana
Premier League muri 2022 kandi yabashije gutwara shampiyona mu mwaka wabo wa kabiri kubera abakinnyi bafite impano ifite.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *