Umutoza wa APR FC yatangaje ko Gilbert na Shaiboub bari bagize ibibazo by’imvune kuri ubu bari gukorana na bagenzi babo aho nta gihindutse bazagaragara ku mikino wa Rayon Sports.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cya mbere yo gukina na Rayon Sports ku mukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu ‘Super Cup’, umutoza wa APR FC, Thierry Froger yatangaje ko ibibazo by’imvune yari afite byakemutse.
Uyu mutoza yari afite impungenge ko ashobora kuzakina uyu mukino adafite umukinnyi w’Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman uheruka gusinyira iyi kipe ndetse na Mugisha Gilbert kubera imvune ariko yavuze ko bose bashobora gukina.
Ati“Imvune ya Gilbert Mugisha yari yoroshye yahise akira, ariko kuri Sharaf Eldin Shaiboub icyemezo cyirafatwa nyuma y’imyitozo y’uyu munsi.”
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ariwe wisabiye gukina nyuma yo kuvunika agasa n’ukuwe mu ikipe cyane ko n’imyitozo y’ejo hashize ku wa Kabiri atigeze ayikora.
Shaiboub wakunzwe cyane n’abafana ba APR FC kubera ubuhanga bwe yabagaragarije mu mikino ya gicuti yatambutse.
Mugisha Gilbert yari yavunikiye mu myitozo itegura uyu mukino yo ku wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2023. Mugisha Gilbert yasohotse mu myitozo itarangiye aho yagiye acumbagira.
Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu w’iki cyumweru kuri Kigali Pele Stadium saa 15h. Amatike yose yo kwinjira muri uwo mukino yarashize.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *