skol
fortebet

APR FC ishobora gusinyisha Abanyarwanda 3 bakina muri Gor Mahia

Yanditswe: Tuesday 10, Oct 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ishobora kwibikaho abakinnyi 3 barimo Tuyisenge Jacques,Kagere Meddie na Mugiraneza Jean Baptiste bakina mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya iri hafi kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.
Amakuru Umuryango ukesha ikinyamakuru Ruhagoyacu, aratangaza ko aba basore bamaze kumvikana n’ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse mu kwezi kwa mbere ubwo bazaba barangije amasezerano yabo bazahita bakatira mu ikipe ya APR FC.
Umukinnyi Kagere Meddie utarabona ubwenegihugu bw’u (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ishobora kwibikaho abakinnyi 3 barimo Tuyisenge Jacques,Kagere Meddie na Mugiraneza Jean Baptiste bakina mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya iri hafi kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Amakuru Umuryango ukesha ikinyamakuru Ruhagoyacu, aratangaza ko aba basore bamaze kumvikana n’ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse mu kwezi kwa mbere ubwo bazaba barangije amasezerano yabo bazahita bakatira mu ikipe ya APR FC.

Umukinnyi Kagere Meddie utarabona ubwenegihugu bw’u Rwanda,biravugwa ko ari hafi kububona bityo ubwo azaba ageze mu Rwanda azakina nk’umunyarwanda aho gukomeza kwitwa Umugande nkuko byagenze kuri Rukundo Dennis.

Impamvu nyamukuru ikipe ya APR FC ikomeje gushaka aba basore ni uko izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup,bityo irifuza kugera kure muri iri rushanwa no kwigaranzura Rayon Sports ikaba yakwegukana igikombe cya shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa