skol
fortebet

APR FC itsinze Mukura ihita ifata umwanya wa mbere

Yanditswe: Friday 24, Feb 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’imikino 4 ikipe ya APR FC itabona amanota 3, izukiye kuri Mukura VS iyitsinda ibitego 3-2 ihita ifta umwanya wa mbere.
Ibitego bya Sibomana Patrick, Issa Bigirimana na Herve Rugwiro ku ruhande rwa APR FC na Hakizimana Kevin na Ally Niyonzima ba Mukura nibo batsinze Mukura. Wari umukino wa 18 wa Shampiyona.
Ni umukino ikipe ya APR FC yatangiye isatira cyane ikipe ya Mukura ku buryo bukomeye, ndetse iba yanabonye igitego hakiri kare maze umupira Patrick Sibomana yateye ku munota wa (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’imikino 4 ikipe ya APR FC itabona amanota 3, izukiye kuri Mukura VS iyitsinda ibitego 3-2 ihita ifta umwanya wa mbere.

Ibitego bya Sibomana Patrick, Issa Bigirimana na Herve Rugwiro ku ruhande rwa APR FC na Hakizimana Kevin na Ally Niyonzima ba Mukura nibo batsinze Mukura. Wari umukino wa 18 wa Shampiyona.

Ni umukino ikipe ya APR FC yatangiye isatira cyane ikipe ya Mukura ku buryo bukomeye, ndetse iba yanabonye igitego hakiri kare maze umupira Patrick Sibomana yateye ku munota wa 3 uca iruhande rw’izamu rya Mazampika.

Ku munota wa 5 Sibomana Patrick yatsinze igitego ku mupira yari ahawe na Issa uturutse kwa Maxime Sekamana.

Kuri coup-franc yo ku munota wa 11 ya Mukura yatewe na Habimana Yusouf, Hakizimana Kevin yatsinze igitego cy’umutwe, amakipe yombi aba anganyije 1-1.

Ikipe ya APR FC yakomeje gusatira cyane biciye ku abasore ba APR FC banyuraga ku mpande wabonaga bari mu ibihe byabo, Maxime na Patrick bari bagoye ikipe ya Mukura.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Issa Bigirimana yatsinze igitego ku mupira wari utewe na Maxime n’ubundi Rugwiro Herve agakozaho umutwe ubundi Issa atsinda igitego. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-1.

APR FC yagarutse mu igice cya kabiri ubona ko igifife inyota y’ibitego, Rugwiro Herve atsinda igitego cya 3.

Iminota ya nyuma yihariwe na Mukura yashakaga kwishyura maze Herve Rugwiro wari watsinze igitego cya 3 yaje gukorera ikosa kuri Hakizimana Kevin maze umusifuzi atanga penaliti yinjizwa neza na Niyonzima Ally, maze umukino urangira ari 3-2.

Ubu ikipe ya APR FC iraye ku umwanya wa mbere n’amanota 38 mu igihe Rayon Sports izakina na Police ku munsi w’ejo ifite 36 n’indi mikino 2 y’ibirarane. APR FC nayo ifite undi mukino w’ikirarane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa