skol
fortebet

APR FC mu nzira yo kongera gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga

Yanditswe: Saturday 21, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa APR FC Masabo Michel,yavuze ko ikipe bafite nigera mu kwezi kwa Mbere 2022 nta musaruro ugaragara itanze bazashakisha umukinnyi wese ufite ubushobozi yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.
Mu kiganiro cyihariye yahaye B&B FM UMWEZI,Masabo Michel,yatangaje ko ubuyobozi bwa APR FC bwiyemeje kuzana abanyamahanga igihe ikipe bafite yaba idatanze umusaruro kugeza mu kwezi kwa mbere.
SG Masabo yagize ati “Yego ubuyobozi bukuru bwa APR FC bwemeje ko mu kwezi kwa mbere (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa APR FC Masabo Michel,yavuze ko ikipe bafite nigera mu kwezi kwa Mbere 2022 nta musaruro ugaragara itanze bazashakisha umukinnyi wese ufite ubushobozi yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.

Mu kiganiro cyihariye yahaye B&B FM UMWEZI,Masabo Michel,yatangaje ko ubuyobozi bwa APR FC bwiyemeje kuzana abanyamahanga igihe ikipe bafite yaba idatanze umusaruro kugeza mu kwezi kwa mbere.

SG Masabo yagize ati “Yego ubuyobozi bukuru bwa APR FC bwemeje ko mu kwezi kwa mbere nitubona umusaruro udashimishije, tuzongeramo umukinnyi uwo ariwe wese tuzabonamo ubushobozi.

Umunyamakuru yahise amubaza ati n’umunyamahanga se? undi "Yego ufite ubushobozi wese”.

Yakomeje ko muri CAF boherejeyo urutonde rw’ abakinnyi 28 kandi barahawe 40 ariyo mpamvu mu kwezi kwa mbere bazongeramo abandi.

Bwana Masabo yavuze ko igihe umusaruro uzaba udashimishije,umukinnyi wese aho azaba aherereye hose bazamuzana mu rwego rwo kugarura igitinyiro cya APR FC ku ruhando mpuzamahanga.

Uyu muyobozi yakomeje yemeza ko n’ikipe y’abagore ya APR FC yari yarasheshwe igiye kugaruka.Ati“Yego ikipe y’abagore ya APR FC turi tayari kuyitangiza cyane ko yahozeho rero ntakibazo biduteye tugiye kubikoraho rwose.”

Kuva mu mwaka w’imikino 2012/2013, APR FC yatandukanye burundu no gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga bitewe n’uko iyi kipe yabatangagaho byinshi ariko ntibatange umusaruro ukwiye ndetse no gushaka kubakira ubushobozi ikipe y’igihugu.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, iyi kipe y’ingabo z’igihugu yagiye yitwara neza imbere mu gihugu ariko yagera hanze mu mikino nyafurika ntirenge umutaru.

Byaravuzwe mu minsi ishize ko kubera kutitwara neza mu mikino mpuzamahanga APR FC yatangiye gutekereza kuva kuri iyi politiki cyane ko nta gikombe cya CECAFA na kimwe yari yegukana, ndetse mu marushanwa nyafurika ikaba itarenga umutaru.

APR FC uyu mwaka izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League nk’ikipe yatwaye igikombe, aho izabanza guhura Mogadishu yo muri Somalia hanyuma ikurikizeho Etoile du Sahel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa