skol

APR FC na Kiyovu Sports zirangayeho zitakaza amanota y’ingenzi muri shampiyona

Yanditswe: Saturday 29, Apr 2023

featured-image

Ikipe ya Kiyovu Sports yirangayeho, inganya na Mukura VS ubusa ku busa mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona waberaga i Muhanga,mu gihe na APR FC yanganyije na AS Kigali igitego 1-1.
Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga, Kiyovu Sports yananiwe kubona igitego bituma idasiga amanota atandatu APR FC bari bahanganye.
Icyakora iyi kipe yambara icyatsi n’umweru ikomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 57, irusha atatu APR FC ya kabiri, yo yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu gihe (…)

Ikipe ya Kiyovu Sports yirangayeho, inganya na Mukura VS ubusa ku busa mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona waberaga i Muhanga,mu gihe na APR FC yanganyije na AS Kigali igitego 1-1.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga, Kiyovu Sports yananiwe kubona igitego bituma idasiga amanota atandatu APR FC bari bahanganye.

Icyakora iyi kipe yambara icyatsi n’umweru ikomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 57, irusha atatu APR FC ya kabiri, yo yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu gihe hasigaye imikino itatu gusa.

AS Kigali niyo yari yabanje igitego ku munota wa 30 gitsinzwe na Hussein Tshabalala kuri penaliti yateye Ishimwe Pierre ayikuramo,ahita asubizamo umupira.

Ntibyatinze ku munota wa 39,ubwo Kwitonda Alain na Bizimana Yannick bahererekanyaga umupira mu rubuga rw’amahina ashyirwa hasi, Umusifuzi Umutoni Aline yerekana ko ari penaliti.

Iyi penaliti yinjijwe neza na Ombolenga Fitina, umupira urangira utyo.

Kuri iki Cyumweru,Espoir FC izahura na Rayon Sports.

AS Kigali iheruka amanota atatu muri Shampiyona tariki ya 1 Mata 2023, ubwo yakinaga na Mukura VS ikayitsinda igitego 1-0 mu gihe APR FC nayo iyaheruka ku munsi ukurikiyeho tariki 2 Mata ni bwo yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1.

Kuva icyo gihe ntabwo zirongera kubona amanota atatu y’imbumbe.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 52 nitsinda izagira

Undi mukino wabaye ni uwo Etincelles FC yatsinzemo Police FC igitego 1-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa