skol

APR FC na Mukura VS zongeye kwerekana ubudasa imbere y’abakeba Masudi ajya mu mazi abira

Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018

APR FC na Mukura VS ziyoboye shampiyona zikomeje kwerekana ko zikwiriye gusohokera u Rwanda kuko zongeye gutsinda imikino yazo y’umutsi wa kane wa shampiyona y’U Rwanda,Masudi Djuma na AS Kigali bakorerwaho amateka.

APR FC ibifashijwemo na Hakizimana Muhadjiri na Byiringiro Lague, yatsinze Marines FC ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya mbere ku munota wa 22 n’uwa 30 , biyifasha gutsinda imikino ya shampiyona yose uko ari 4 ndetse kugeza ubu ntirinjizwa igitego .

APR FC yakoze agashya ko kuba iyi mikino 4 ya shampiyona yose imaze kuyitsinda ku bitego 2-0 birimo 3 bya Muhadjiri na 3 bya Lague ndetse na 2 bya Nshuti Savio.

Mukura VS nayo yatsinze umukino wa 4 wa shampiyona yikurikiranya Kiyovu Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Iradukunda Bertrand.

Kuva mu mwaka wa 2000, Mukura VS ntiyigeze ibasha gutsinda imikino 4 ya mbere muri shampiyona. Umwaka ushize wa shampiyona mu mikino 5 ibanza Mukura ntanumwe yatsinze aho yanganyijemo 3.

Etincelles FC yari ifite ubusa bw’amanota mu mikino 3 ya shampiyona yari imaze gukina,yakuye amanota 3 ya mbere kuri AS Kigali,iyisanze ku kibuga cyayo I Nyamirambo.

APR FC na Mukura VS zikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 12 kuri 12 mu gihe Police FC ifite 9,Muhanga ikagira 8.

Rayon Sports izakira Gicumbi FC ku munsi w’ejo Taliki ya 04 Ugushyingo 2018, mu mukino uzabera kuri stade ya Kigali I Nyamirambo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa