skol
fortebet

"APR FC na Police FC navuga ko ari nk’abavandimwe, nta kosa tugomba gukora." Umutoza Seninga

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2016

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Police FC, Seninga Innocent aratangaza ko ikipe ya APR FC na Police FC ari amakipe y’amavandimwe kandi anakinisha abana b’abanyarwanda, bityo ko umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona bafitanye ku munsi w’ejo uzaba utoroshye na gato, bakaba bagomba kwirinda gukora ikosa iryo ari ryo ryose.
Aya makipe azahura ku munsi w’ejo kuwa gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016, mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona y’u Rwanda. Uretse kuba ari amakipe abarizwa muri Minisiteri zishinzwe umutekano (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Police FC, Seninga Innocent aratangaza ko ikipe ya APR FC na Police FC ari amakipe y’amavandimwe kandi anakinisha abana b’abanyarwanda, bityo ko umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona bafitanye ku munsi w’ejo uzaba utoroshye na gato, bakaba bagomba kwirinda gukora ikosa iryo ari ryo ryose.

Aya makipe azahura ku munsi w’ejo kuwa gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016, mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona y’u Rwanda. Uretse kuba ari amakipe abarizwa muri Minisiteri zishinzwe umutekano mu gihugu, APR FC y’ingabo z’igihugu na Police FC ya polisi y’u Rwanda, zihuriye ku kuba zose zikinisha abana b’abanyarwanda nta munyamahanga uzikinamo.

Seninga yagize ati "Ni umukino uzaba ukomeye, APR FC na Police FC navuga ko ari nka bavandimwe, nta kosa tugomba gukora, kandi ni ikipe zikinisha abana b’abanyarwanda nibaza ko ari uburyo bwo kugira ngo bagaragaze ni abahe bakomeye kuruta abandi."

Mu mikino 14 iheruka guhuza aya makipe yombi APR FC niyo yatsinze myinshi kuko yatsinze 6, Police FC itsinda 2 banganya 6.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa