skol
fortebet

APR FC na Police FC zigiye guhabwa asaga miliyoni 65 z’amanyarwanda

Yanditswe: Saturday 17, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yemeje ko amakipe azakina amajonjora y’ibanze mu mikino nyafurika uyu mwaka azahabwa ibihumbi 50$ mu rwego rwo gukomeza gukangurira amakipe menshi kwitabira amarushanwa.

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere, uyu mwaka amakipe azakina imikino y’amajonjora y’ibanze mu marushanwa nyafurika azaba ahabwa amafaranga , aho mu bisanzwe amakipe yatangiraga gukora ku mafaranga ya CAF ubwo yabaga ageze mu matsinda.

Iki cyemezo cyazanywe na Perezida wa CAF, Dr. Motsepe Patrice, mu rwego rwo kuzamurira urwego aya marushanwa ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup bityo amakipe abe yakemura ibibazo yakundaga guhura na byo bijyanye n’amatike yo kujya gukina imikino yayo.

Amakipe azahagarira u Rwanda muri iyi mikino na yo akazahabwa buri imwe aya mafaranga angana na Miliyoni 65 RWF. APR FC izakina CAF Champions League izahura na Azam FC yo muri Tanzania mu mikino iteganyijwe tariki ya 18 Kanama 2024 n’uwo kwishyura uri mu cyumweru kimwe.

Ikipe izasezerera indi, izahura n’izava hagati ya JKU FC yo mu Zanzibar na Pyramids yo mu Misiri, yasezereye APR FC mu mwaka ushize iyinyagiye ibitego 6-1.

Police FC na yo izahura na CS Constantine yabaye iya gatatu muri Shampiyona ya Algerie mu mikino iteganyijwe hagati ya tariki 17 Kanama 2024 n’uwo kwishyura uri hagati ya uzakinwa tariki 25 Kanama 2024.

CAF imaze iminsi yongera amafaranga ishyira mu mikino ihuza amakipe muri Afurika aho ubu utwaye Champions League ahabwa Miliyoni 4$ mu gihe utwaye CAF Confederation Cup atwara Miliyoni 2$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa