skol
fortebet

APR FC na Rayon Sports mu makipe 7 atazakina ijonjora rya mbere mu gikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Tuesday 01, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

FERWAFA yatangaje ko hari icyiciro cy’amakipe 7 atazakina imikino y’ijonjora ry’ibanze mu gikombe cy’amahoro 2022 mu gihe 18 asigaye muri 25 yiyandikishe azakina imikino yo gukuranamo mu ijonjoro ry’ibanze.
Nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryandikiye amakipe yo mu kiciro cya mbere ’’Primus National League’’ ndetse n’ayo mu kiciro cya kabiri riyasaba kwiyandikisha kugirango azitabire imikino y’igikombe cy’Amahoro 2020; amakipe cumi n’atandatu (16) yo mu kiciro cya mbere n’amakipe (...)

Sponsored Ad

FERWAFA yatangaje ko hari icyiciro cy’amakipe 7 atazakina imikino y’ijonjora ry’ibanze mu gikombe cy’amahoro 2022 mu gihe 18 asigaye muri 25 yiyandikishe azakina imikino yo gukuranamo mu ijonjoro ry’ibanze.

Nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryandikiye amakipe yo mu kiciro cya mbere ’’Primus National League’’ ndetse n’ayo mu kiciro cya kabiri riyasaba kwiyandikisha kugirango azitabire imikino y’igikombe cy’Amahoro 2020; amakipe cumi n’atandatu (16) yo mu kiciro cya mbere n’amakipe icyenda (9) niyo yiyandikishije kwitabira iyo mikino.

Amakipe y’Ikiciro cya mbere ’’Primus National League’’ yiyandikishije kugirango azitabire imikino y’Igikombe cy’Amahoro 2022 ni :

APR FC, AS Kigali, Bugesera FC, Espoir FC, Etincelles FC, Etoile de l’Est FC, Gasogi United, Gicumbi FC, Gorilla FC, Kiyovu SC, Marine FC, Mukura VS&L, Musanze FC, Police FC, Rayon Sports FC, Rutsiro FC.

Amakipe y’Ikiciro cya kabiri yiyandikishije kugirango azitabire imikino y’Igikombe cy’Amahoro 2022 ni:

Amagaju FC, Heroes FC, Impeesa FC, Intare FC, Interforce FC, La Jeunesse, Nyanza FC, Sunrise FC, University of Rwanda FC.

Ingengabihe y’Igikombe cy’Amahoro 2022

Imikino y’amajonjora: Tariki 9 na 15 Werurwe 2022
1/8 cy’irangiza: Tariki 4 na 19 Mata 2022
1/4 cy’irangiza: Tariki 26 Mata na 4 Gicurasi 2022
1/2 cy’irangiza: Tariki 11 na 18 Gicurasi 2022
Umwanya wa 3: Tariki 17 Gicurasi 2022
Umukino wa nyuma: Tariki 18 Gicurasi 2022.

Amakipe 7 atazakina ijonjora rya mbere:

1.Rayon Sports
2.APR FC
3.Kiyovu Sports
4.Mukura VS
5.Sunrise
6.Police FC
7.As Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa