skol

APR FC na Rayon Sports zatengushye abafana bazo muri shampiyona

Yanditswe: Saturday 25, Nov 2023

featured-image

Ikipe ya APR FC yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 11 wa Shampiyona mu gihe na Rayon Sports yongeye kunanirwa kwivana i Rubavu,inganya igitego 1-1 na Etincelles FC.

Mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo,abasifuzi bakoresheje VAR Gakondo banga igitego cya kabiri cya APR FC, nyuma yo kucyemeza.

Muri uyu mukino,umusifuzi wo ku ruhande Rwiriza Nonati yateje impaka ndende nyuma yo kwanga igitego cya APR FC hanyuma aza kuyiha penaliti nayo yateje impaka gusa ntiyinjira.

APR FC yari yakiriye AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 6, ibifashijwemo na Victor Mboama.

APR FC yahabwaga amahirwe yabonye uburyo bwinshi bw’ibitego ariko abarimo Apam bapfusha ubusa amahirwe babonye.Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0.

AS Kigali yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 54 kuri penaliti yatewe na Ishimwe Fiston ku ikosa Nshimiyimana Yunusu yakoreye kuri Felix Lotin.

Ku munota wa 83 Nshuti Innocent yatsindiye APR FC igitego cya kabiri, umusifuzi wo hagati Celestin aracyemeza ndetse n’abakinnyi bajya kukishimira.

Mu gihe umupira wari uteretswe hagati mu kibuga bitegura gutanga Celestin yagiye kuvugana n’imusifuzi wa mbere w’igitambaro Nonati bahita bacyanga.

Mu minota 10 y’inyongera, Nshuti Innocent yahushije penaliti nyuma y’ikosa yari akorewe na Bishira Latif.

Uyu rutahizamu yayiteye Pascal ayikuramo, asubijemo umupira unyura hejuru y’izamu. Umukino warangiye ari 1-1.

Rayon Sports yongeye kugorerwa i Rubavu kuko Etincelles FC yayibanje igitego,iza kucyishyura ibifashijwemo na Luvumbu kuri Penaliti.

Indi mikino yabaye, Police FC yatsinze Amagaju FC 2-1, Marines itsinda Bugesera FC 1-0

Haringingo Francis yakirijwe gutsindwa muri Bugesera FC ifite amanota 3/18 baheruka gukinira.

Marines FC ya Rwasamanzi Yves ihagaze neza kuko ifite intsinzi 3/3 baheruka gukina. Bari batsinzwe imikino 3/3 yabanje.

Umukino wahuzaga Sunrise FC yakira Kiyovu SC wasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye i Nyagatare bityo ukazasubukurwa kuri iki Cyumweru saa cyenda. Uyu mukino wahagaze ugeze ku munota wa gatandatu.

Imikino yose:

Etincelles FC 1-1 Rayon Sports
Amagaju FC 1-2 Police FC
Bugesera FC 0-1 Marines FC
APR FC 1-1 AS KIGALI

Urutonde

1. Musanze FC 23 Pts
2. APR FC 22 Pts Pts
3. Police FC 22 Pts
4. Rayon Sports 17 Pts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa