skol
fortebet

APR FC niyo yegukanye igikombe cy’amahoro 2017

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya 9 nyuma yo gutsinda ikipe ya Espoir FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Bizimana Djihad ku munota wa 37 w’umukino.
Nyuma yo gutakaza igikombe cya shampiyona ikipe ya APR FC yagiye mu gikombe cy’Amahoro ifite intego yo kugitwara kugira ngo ibone amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations none kuri uyu wa Kabiri taliki ya 04 Nyakanga ibashije kubigeraho nyuma yo gutsinda Espoir FC.
Uyu mukino watangiye saa (...)

Uyu mukino watangiye saa kumi n’imwe n’igice (17;30 ) kuri stade ya Kigali I Nyamirambo usifurwa na Hakizimana Louis . Ni umukino waranzwe no kwiharira umupira ku ikipe ya APR FC mu gice cya mbere aho byarinze bigera ku munota wa 37 ubwo Bizimana Djihad yatsindaga igitego kimwe cyabonetse muri uyu mukino.Mu gice cya kabiri APR FC yakomeje gusatira cyane ishaka igitego cya kabiri gusa birangira ari 1-0.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC: Kimenyi Yves, Ngabo Albert, Nsabimana Aimable, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Imran Nshimiyimana, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa, Hakizimana Muhadjili, Nshuti Innocent.

Espoir FC: Isingizwe Patrick, Mutunzi Clement, Wa Losambo Moninga, Mbogo Ally, Wilondja Jacques, Dushimumugenzi Jean, Nkurunziza Felcien, Bainla Bao, Renzaho Hussein, Murungura Wilondja Albert, Bakundukize Adolphe.

Umukinnyi w’umukino yabaye umusore Hakizimana Muhadjiri wafashije cyane ubusatirizi bw’iyi kipe ya APR FC nubwo butabashije gutsinda ibitego byinshi.

Uyu mukino wabanjirijwe n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu wahuje Rayon Sports n’Amagaju aho warangiye Rayon Sports itsinze Amagaju ibitego 3-0 byatsinzwe na Nova Bayama,Nahimana Shassir winjiye mu kibuga asimbura na Niyonzima Olivier.Ibitego byose byinjiye mu gice cya Kabiri dore ko igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.

Ibitekerezo

  • kbs equipe yacu iradushimishije bravo kuri Djihad .

    kano gakipe kibushyi karikagerageje da muriyi minsi umenya bagahaga isambaza.nyinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa