skol

"APR FC nta mukinnyi ifite wakanga aba Gasogi United"-KNC

Yanditswe: Friday 02, Dec 2022

featured-image

Umushoramari Kakoza Nkuruza Charles ( KNC ) akaba na nyiri ikipe ya Gasogi United yavuze ko nubwo APR FC ari ikipe ifite amateka mu Rwanda ariko ubu nta bakinnyi bakanganye ifite ku buryo yakanga iyi kipe ye.
Ibi yabitangarije kuri Radio Rwanda mu kiganiro cya mbere y’umukino urabahuza na APR FC kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 02 Ukuboza 2022.
Uyu yatangaje ko uyu munsi aza kubundana na APR FC, avuga ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu niramuka imutsinze aza kuba agambaniye umupira w’u Rwanda. (…)

Umushoramari Kakoza Nkuruza Charles ( KNC ) akaba na nyiri ikipe ya Gasogi United yavuze ko nubwo APR FC ari ikipe ifite amateka mu Rwanda ariko ubu nta bakinnyi bakanganye ifite ku buryo yakanga iyi kipe ye.

Ibi yabitangarije kuri Radio Rwanda mu kiganiro cya mbere y’umukino urabahuza na APR FC kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 02 Ukuboza 2022.

Uyu yatangaje ko uyu munsi aza kubundana na APR FC, avuga ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu niramuka imutsinze aza kuba agambaniye umupira w’u Rwanda.

Yagize ati "Ndababwiza ukuri kuri iyi Radio y’Igihugu twese twubaha.Nintsindwa na APR FC,ndaba ngambaniye umupira w’u Rwanda n’irushanwa."

Yakomeje agira ati "Gasogi United niyo kipe yonyine ifite ubushobozi bwo kubundana ikanabundana na APR FC.REka mbabwire ikintu kimwe,APR ni ikipe ifite amateka ibyo byose turabyemeranyaho,imibare irivugira.

Gasogi ni ikipe ifite amashagaga n’ingamba.Twubahane,nubwo twajya kugereranya abakinnyi nimubwire umukinnyi wa APR FC wabasha gukora ikinyuranyo ku giti cye agakanga uwa Gasogi.Dufate Yawaningi,Christian,Theodore,Malipangu."

KNC yavuze ko ikipe ye ifite amazina kurusha APR FC bityo barayihaniza muri uyu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 12,uteganyijwe saa moya z’ijoro.

Gahunda y’umunsi wa 12

Ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022

Gasogi United vs APR FC
Marines FC vs Mukura VS

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022

AS Kigali vs Kiyovu Sports
Sunrise FC vs Espoir FC
Rutsiro FC vs Police FC

Ku Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2022

Musanze FC vs Rwamagana City
Rayon Sports vs Bugesera FC
Etincelles FC vs Gorilla FC

Ibitekerezo

  • knc turagushigikiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa