skol

APR FC vs AS Kigali:Intambara yo kuyobora urutonde rwa shampiyona kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe: Friday 20, Oct 2017

Ikipe ya APR FC iraza gucakirana na AS Kigali ku mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona ubimburira iyindi aho amakipe yombi araba arwanira kurara ku mwanya wa mbere by’agateganyo dore ko amakipe yombi anganya amanota 4 ndetse yombi azigamye ibitego 2. Si ubwa mbere aya makipe agiye guhura dore ko mu myiteguro yo kwitegura iyi shampiyona bahuriye mu irushanwa ry’intsinzi ryari ryateguwe n’akarere ka Rubavu birangira bahuriye ku mukino wa nyuma w’iryo rushanwa aho amakipe yombi yanganyije (…)

Ikipe ya APR FC iraza gucakirana na AS Kigali ku mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona ubimburira iyindi aho amakipe yombi araba arwanira kurara ku mwanya wa mbere by’agateganyo dore ko amakipe yombi anganya amanota 4 ndetse yombi azigamye ibitego 2.

Si ubwa mbere aya makipe agiye guhura dore ko mu myiteguro yo kwitegura iyi shampiyona bahuriye mu irushanwa ry’intsinzi ryari ryateguwe n’akarere ka Rubavu birangira bahuriye ku mukino wa nyuma w’iryo rushanwa aho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 bakiranurwa na za penaliti aho AS Kigali yatsinze APR FC penalite 5-2. Irindi rushanwa bahuriyemo ni irishanwa rya Agaciro development fund, aho APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-0 bya Muhadjiri na Maxime.

Uyu munsi ikipe ya APR FC iraza gukina idafite umukinnyi Imanishimwe Emmanuel wavunikiye ku mukino wa Marines FC ndetse akaba azamara ukwezi n’igice adakina mu gihe AS Kigali nayo itaraba ifite kizigenza Nshuti Dominique Savio uherutse kubagwa urutugu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Jimmy Mulisa umutoza wa APR FC yatangaje ko azi ko agiye guhura n’ikipe ikomeye ariyo mpamvu yabwiye abakinnyi be kwitanga cyane kugira ngo babashe kwigaranzura iyi kipe y’abanyamugi yiyubatse ku buryo bukomeye.

Uko Imikino ya shampiyona iteganyijwe muri iyi weekend:
Kuwa Gatandatu

Bugesera Vs Rayon Sports
Etincelles Vs Mukura
Espoir Vs Sunrise
Kirehe Vs Musanze

Ku cyumweru
Miroplast Vs Kiyovu Sports
Police Vs Amagaju
Gicumbi Vs Marines

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa