APR FC vs Rayon Sports: Abakinnyi bitezwe n’aho umukino ushobora gutsindirwa
Yanditswe: Saturday 10, Jan 2026
Stade Amahoro yiteguye kwakira umukino ukomeye kuri uyu wa Gatandatu guhera Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’umugoroba, aho amakipe y’ibihangange mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, agiye guhurira mu mukino wa FERWAFA Super Cup.
Uyu mukino uhuza ikipe yatwaye Igikombe cya Shampiyona n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro, wari kuba muri Kanama mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025/26 utangira ariko FERWAFA iwimurira muri Mutarama uyu mwaka nyuma yo kugorwa no kubona aho iwushyira.
APR FC yegukanye ibyo bikombe byombi ihigitse mukeba Rayon Sports. Kuri uyu mukino utegerejwe na benshi, si uguhatanira igikombe gusa; ahubwo ni ukwerekana ikipe ishoboye kurusha indi no gutanga integuza y’uzayobora uyu mwaka hagati y’aya makipe ahora ahanganye mu Rwanda.
Amakipe yombi agiye guhura ari mu bihe abakunzi bayo bayashakamo ugereranyije n’uko byari kuba bimeze mu minsi mike ushize, aho APR FC yakinaga umukino abakunzi bayo bibazaho ndetse yugarijwe n’imvune ariko uyu munsi ifite abakinnyi bayo bose barimo Djibril Ouattara, Memel Dao na Byiringiro Jean Gilbert.
Ni ko bimeze kandi kuri Rayon Sports, aho nubwo yavunikishije Aziz Bassane na Youssou Diagne, yaguze abasimbura babo mu bakinnyi batandatu bashya iheruka kwinjiza ndetse ikaba yaragaruye abari baravunitse barimo Tambwe Gloire na Bigirimana Abedi.
Ni he ‘derby’ ishobora gutsindirwa?
Icyizere kiri hejuru ku mpande zombi, ariko hari n’impungenge ku ruhande rwa Rayon Sports igiye gukina uyu mukino yifashishamo abakinnyi bashya itazi neza urwego rwabo uretse kubabona mu myitozo y’icyumweru kimwe gusa.
Muri iki cyumweru ni bwo iyi kipe yambara ubururu n’umweru yatangiye gukorana n’abakinnyi batanu bashya ari bo Kwizera Olivier, Yannick Bangala, Ben Aziz Dao, Ramazani Tshimanga Tshilembi na Bienvenu Joachim Vignino aho bose biyongereye kuri Likau Faustin Kitoko waguzwe mbere y’uko umwaka wa 2025 urangira.
Joachim Vignino ni we wageze ku wa Gatanu atarabona ibyangombwa bimwemerera gukina mu gihe abandi basigaye bose Umutoza Bruno Ferry ugiye gutoza umukino we wa gatatu muri Gikundiro, nyuma yo kunganya na Etincelles FC agatsinda AS Muhanga, yizeye ko hari abo ashobora kubanza mu kibuga.
Ku bafana, icyizere ni cyose kuko bafite abakinnyi bashya, gusa benshi muri aba bose bahuriye ko nta wigeze akina umukino w’irushanwa kuva muri Kanama uretse Likau Faustin Kitoko uheruka mu kibuga ku wa 21 Ukuboza 2025.
Abakinnyi batatu gusa ari bo Serumogo Ali, Ndayishimiye Richard na Tambwe Gloire ni bo bashobora kubanza mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports, barabanjemo ku mukino baherukaga gutsindwa na APR FC mu Ugushyingo.
Umunyezamu Kwizera Olivier, Emery Bayisenge, Yannick Bangala, Ben Aziz Dao, Likau Faustin Kitoko, Tony Kitoga, Ndikumana Asman na Sindi Paul Jesus ni abandi bashobora kubanzamo ku ruhande rwa Gikundiro.
Rutahizamu Fall Ngagne wasubukuye imyitozo ku wa Gatatu, yakoze imyitozo ya nyuma ku giti cye ndetse umukino aherukamo ni uwo muri Gashyantare 2025.
Tony Kitoga na Ndayishimiye Richard bamaze iminsi bitwara neza hagati mu kibuga mu gihe Bigirimana Abedi we yakinnye iminota mike ku mukino wa AS Muhanga nyuma yo kumara ukwezi kumwe n’igice adakina.
Ku ruhande rwa APR FC, Umutoza Abderrahim Taleb yitezweho kudahindura cyane ikipe yabanje mu kibuga ubwo yatsindaga Rayon Sports ibitego 3-0 mu mezi abiri ashize. Gusa na we afite ihurizo rikomeye mu kwemeza 11 beza be kuri uyu wa Gatandatu kubera ko kuri iyi nshuro afite Djibril Ouattara na Memel Dao.
Aba bakinnyi bombi bari bafite uburwayi n’imvune mu Ugushyingo, ibyatumye Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka bahabwa umwanya ku mpande mu gihe Ouattara iyo ahari akina ku ruhande rw’iburyo naho Dao agakina inyuma ya ba rutahizamu.
Uyu Munya-Burkina Faso ugira uruhare mu gukinisha APR FC mu kibuga hagati, ashobora kuguma ku ntebe y’abasimbura, hagati hagakina Ronald Ssekiganda, Dauda Yussif na Ruboneka Bosco bahuje cyane ku mukino wa Rayon Sports uheruka.
Gukina kwa Dao urema uburyo bwinshi, byaba bivuze ko Ruboneka ashobora kujya ku ruhande, Mugisha Gilbert akicara, biri mu byafasha APR FC ariko na none bikayigabanyiriza imbaraga ku mukino wihuta unyura ku mpande.
Abandi bakinnyi bitezweho kubanza mu kibuga ku ruhande rw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni Ishimwe Pierre, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clément na William Togui.
Amategeko ya FERWAFA ateganya ko nta kipe irenza abanyamahanga umunani ku rupapuro rw’umukino aho bose bashobora kubanza mu kibuga cyangwa hakagira abatangirira ku ntebe y’abasimbura.
Kuri uyu wa Gatandatu, amakipe yombi yemerewe gusimbuza abakinnyi batanu mu bihe bitatu bitandukanye, ukuyemo mbere y’uko igice cya kabiri gitangira. Gusa buri kipe yemerewe gusimbuza undi mukinnyi mu gihe hari uwaba ukomeretse yamaze gusimbuza batanu yari yemerewe, aho uku gukomereka kwemezwa n’umuganga w’umukino.
Mbere y’uko APR FC icakirana na Rayon Sports, hateganyijwe umukino wa Super Coupe y’Abagore uhuza Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC.
Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry (ibumoso), na we afite ihurizo ryo gukinisha abakinnyi badaheruka mu kibuga barimo abadaheruka imikino y’amarushanwa n’iya gicuti
Umunyezamu Kwizera Olivier amaze iminsi ategurirwa kongera guhura na APR FC yahozemo






Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *