skol
fortebet

APR FC y’abakinnyi 10 yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions League

Yanditswe: Saturday 23, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

APR FC yari ihagarariwe u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League yasezerewe na Etoile Sportive du Sahel yayinyagiye ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura wabereye muri Tunisia byiyongera kuri 1-1 banganyije i Kigali. APR FC yasigaranye amahirwe yo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya muri CAF Confederation Cup.
Nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Etoile Sportive du Sahel I Kigali yanitwaye neza cyane,APR FC yahuye n’uruva gusenya inyagirwa ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura ndetse inahabwa (...)

Sponsored Ad

APR FC yari ihagarariwe u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League yasezerewe na Etoile Sportive du Sahel yayinyagiye ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura wabereye muri Tunisia byiyongera kuri 1-1 banganyije i Kigali. APR FC yasigaranye amahirwe yo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya muri CAF Confederation Cup.

Nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Etoile Sportive du Sahel I Kigali yanitwaye neza cyane,APR FC yahuye n’uruva gusenya inyagirwa ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura ndetse inahabwa ikarita itukura yahawe myugariro Niyomugabo Claude.

Etoile du Sahel yafunguye amazamu ku munota wa 17 ku gitego cyatsinzwe na Yassine Chikhaoui kuri penaliti,nyuma y’uko umusifuzi Gassama yemeje ko Niyomugabo Claude yakoze umupira mu rubuga rw’amahina.

Iki gitego nicyo cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino

Uyu Yassine Chikhaoui yaje gutsindira Etoile Sportive du Sahel igitego cya kabiri bishyira mu mazi abira APR FC yagiye muri uyu mukino usabwa gutsinda cyangwa kunganya ibitego birenze 1.

Mu minota 60 y’umukino,Niyomugabo Claude yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo yabyaye itukura,bituma urugendo rwa APR FC ruba rubi cyane.

Ku munota wa 92(90+2), Etoile du Sahel yabonye penaliti ya kabiri ku ikosa Buregeya Prince yakoreye Mohammed Dhaoui waje no kwinjiza iyi penaliti. Nyuma y’umunota 1, Aly Soumah yatsindiye Etoile icya 4 cy’iyi kipe yo muri Tunisia. Umukino warangiye ari 4-0.

APR FC yahuye n’uruva gusenya,yasezerewe itageze mu matsinda ya CAF Champions League ubu igomba gutombora ikipe bigomba gucakirana mu ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga:

Ishimwe Pierre [GK], Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Nsanizmfura Keddy, Manishimwe Djabel [C], Kwitonda Alain na Nshuti Innocent

Ibitekerezo

  • Gutsindwa bibaho gusa ntizabigendereho cyane kuko yahawe andi mahirwe ya kabiri yo kujya muri confederation
    Imana izaduhire tuzonge abo tuzasangayo ahandi ho baragerageje kuko izindi nyinshi zarudusigariyeho kdi zijyazidoga ngo zirakomeye da!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa