Ikipe ya APR FC yagize Omborenga Fitina kapiteni wayo nyuma y’uko Buregeya Prince yeguye azira gutambutsa ubutumwa bwo kwishyuza mbere yo gukina.
Abakinnyi n’abatoza ba APR FC batoye Ombplenga ngo asimbure Djabel MANISHIMWE watijwe Mukura VS.
Uyu musore amaze imyaka 6 muri APR FC,yerekejemo avuye muri MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovakia.
Bivugwa ko mbere y’umukino ubanza wa Gaadiidka FC w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, Buregeya Prince abakinnyi bamutumye kubabariza ubuyobozi niba ku mukino wo kwishyura na wo uzabera mu Rwanda kandi wagombaga kubera muri Somalia bazabona misiyo nk’uko byari bisanzwe iyo bakiniye hanze y’igihugu.
Ubuyobozi bukaba bwaramusubije ko ibyo bazabivugana nyuma y’umukino ubanza.
Umukino ubanza wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, warangiye amakipe yombi anganya 1-1, ntabwo ubuyobozi bwishimiye uyu musaruro.
Nyuma y’umukino bwagiye kuvugana n’abakinnyi mu rwambariro babereka ko batishimye maze bukomoza no kuri kapiteni wagiye gusaba amafaranga n’umukino ubanza utararangira, bamubaza impamvu atari kurindira ngo umukino ubanza urangire cyangwa niba ayo mafaranga ari yo yihutirwaga.
Ntabwo Buregeya Prince yabifashe neza, nk’umukinnyi wari uzi ko yavuganiraga bagenzi be bamutumye ahitamo guhita asezera ku nshingano zo kuyobora bagenzi be.
Abarimo n’umutoza baramwinginze ariko we avuga ko bitashoboka icyemezo yagifashe atisubiraho.
Ombolenga Fitina niwe kapiteni mushya wa APR FC

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *