APR FC yabonye umutoza wungirije ufite ubunararibonye mu karere
Yanditswe: Thursday 13, Jun 2024

Hitimana Thierry utoza ikipe y’Ingabo zirinda abayobozi bakuru b’Igihugu (RG) ndetse akaba asanzwe ari Umutoza muri Bayern Academy, yagaragaye mu myitozo ya APR FC yo ku wa Gatatu aho bivugwa ko ari we uzaba Umutoza Wungirije muri iyi kipe ifite Igikombe cya Shampiyona.
Hitimana Thierry wakiniye Rayon Sports akanayibera umutoza, yabaye Umutoza Wungirije muri Simba SC yo muri Tanzania aho yanahuriye na nyakwigendera Dr Adel Zrane wahoze muri APR FC mu gihe yanaciye mu makipe ya KMC na Namungo nayo yo muri iki gihugu.
Thierry ari mu batoza bafite uburambe mu Rwanda kuko yanatoje Bugesera FC na AS Kigali.
Mu bakinnyi bagaragaye muri iyi myitozo yabaye mu muhezo harimo abasore 13 bavuye mu ikipe ya Intare FC yabaye itije APR FC ngo bazayifashe guhangana na mukeba cyane ko bari bamaze iminsi bakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri aho batahanye umwanya wa kane.
Mu bakinnyi bashya baje harimo Dushimimana Olivier bakunda kwita Muzungu iyi kipe yakuye muri Bugesera, Tuyisenge Arsene wavuye muri Rayon Sports ndetse na Mugiraneza Frodouard wavuye muri Kiyovu Sports.
Ikipe ya APR FC itegereje Byiringiro Gilbert na Jean Rene Ishimwe bazava muri Marines, ndetse na Muhawenayo Gad uri buzane n’ikipe y’igihugu Amavubi hamwe na bagenzi be Mugisha Gilbert, Clement Niyigena, Nshimiyimana Yunusu na Ruboneka Jean Bosco bakuye intsinzi kuri Lesotho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *