skol
Kigali

APR FC yaburiye andi makipe yo mu Rwanda ku isoko ry’abakinnyi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 June 2022

Ubuyobozi bwa APR F.C bwaburiye andi makipe bahanganye muri shampiyona y’u Rwanda kutibwa bayibeshya ko hari abakinnyi bo mu yandi makipe bifuzwa na APR F.C kuko ngo ubu ifite abakinnyi bahagije kuri buri mwanya.

Nkuko iyi kipe yabinyujije ku rubuga rwayo, hamaze iminsi havugwa amakuru APR F.C yita ibihuha avuga ko yifuza umukinnyi Serumogo usanzwe akinira ikipe ya Kiyovu Sports.

Iti "Ibi byose bivugwa ni ibihuha kuko APR F.C kuri buri mwanya uhereye mu izamu kugeza ku bataka, ifiteho nibura abakinnyi babiri, n’ubwo muri 30 basabwa igifitemo imyanya 04, ariko ntabwo byasaba ko hagira umukinnyi usohoka kugira ngo hagire uwinjira kuko abakinnyi bose barimo bafite ubushobozi kandi baracyakenewe."

Ubuyobozi bwa APR F.C bukaba bwavuze ko buboneyeho gusaba abifuza kugira amakuru bamenya y’ ukuri y’ ikipe, ko bajya bagana Ubuyobozi cyangwa urwego rushinzwe itangazamakuru muri APR F.C aho biri ngombwa, bagahabwa amakuru nyayo atari ibihuha.

APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona uyu mwaka nubwo itigaragaje cyane nkuko byari byagenze mu myaka 2 yari yabanje.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble boy

    Irakomeje usibye ba rutahizamu

    1 week ago

Inzindi nkuru

FC Barcelona yinjiye mu makipe bivugwa ko yifuza Cristiano Ronaldo

Amakuru aravuga ko ushinzwe gushakira amakipe Cristiano Ronaldo, Jorge...
5 July 2022 0

Cristiano Ronaldo yashyize ku isoko indege ye kubera impamvu...

CRISTIANO RONALDO yashyize ku isoko indege ye ya miliyoni 20 z’ama pound...
5 July 2022 0

Bidasubirwaho APR FC yamaze gusinyisha myugariro wari uhetse Rayon...

Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha myugariro Niyigena wakiniraga Rayon...
4 July 2022 0

Cristiano Ronaldo ntabwo aritabira imyitozo ya Manchester United

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ntabwo aragaruka mu myitozo ya Manchester...
4 July 2022 0

Kera kabaye Arsenal yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije Gabriel Jesus...

Ikipe ya Arsenal yatangaje ko yasinyishije Rutahizamu Gabriel Jesus avuye...
4 July 2022 0

Basketball: Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda yasezerewe nabi kandi yakiriye...

Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda mu mukino wa Basketball yasezerewe mu mikino yo...
4 July 2022 0