skol
fortebet

APR FC yabuze umukinnyi ukomeye mbere y’umukino wa Pyramids FC

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 28, Sep 2023

APR FC yabuze umukinnyi ukomeye mbere y'umukino wa Pyramids FC

Sponsored Ad

skol

Umutoza wa APR FC, Thierry Froger, yemeje ko Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’ atazaboneka ku mukino iyi kipe izakina na Pyramids FC mu gushaka itike igana mu matsinda ya CAF Champions League.

Nyuma yo kugirira imvune mu mukino wa shampiyona APR FC yanganyijemo na Marines FC 2-2, " Nshimirimana Ismael "Pitchou ntiyakoranye imyitozo na bagenzi be kuri uyu wa Gatatu, gusa yakoze imyitozo yihariye yitabwaho n’umutoza wa fitness.

Nubwo ikipe yamutwaye mu Misiri, Pitchou ntiyari ameze neza ariyo mpamvu byarangiye atabonetse.

Kuri uyu wa Kane,APR FC yakoreye imyitozo ya nyuma kuri 30 June Stadium bazakiniraho ku isaha y’umukino.

APR FC irasabwa kunganya ibitego cg gutsinda uyu mukino ikaba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze mu matsinda ya CAF CHAMPIONS LEAGUE.

Ku rundi ruhande,abakinnyi ba Pyramids bakoreye imyitozo kuri stade gukora imyitozo ya nyuma mbere yo kwakira APR FC kuri uyu wa Gatanu.

APR FC irasabwa kunganya ibitego cyangwa gutsinda uyu mukino ikaba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze mu matsinda ya CAF CHAMPIONS LEAGUE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa