Myugariro Omborenga Fitina yambuwe igitambaro cya Kapiteni wa APR FC ndetse akurwa mu bakinnyi bazajyana na yo muri Mapinduzi Cup kubera icyiswe "agasuzuguro".
Myugariro Omborenga arashinjwa imyitwarire mibi, irimo no gusiba imyitozo nta mpamvu ifatika.
Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje Niyomugabo Claude nka Kapiteni mushya.
Kuwa Mbere tariki 21 Kanama 2023, nibwo abakinnyi ba APR FC batoye Myugariro Omborenga nka Kapiteni mushya wabo none byarangiye akuweho.
Ibi bije nyuma y’aho umugabo witwa Niyigaba Hamimu uzwi ku kabyiniriro ka Yakubu, uyu Ombolenga Fitina, kumugurisha imodoka ifite umwenda w’imisoro w’arenga miliyoni 2 Frw.
Niyigaba usanzwe ugura imodoka akazikanika, na we agahita azigurisha, yabwiye IGIHE ko ari mu gihirahiro nyuma y’aho Myugariro wa APR FC, Ombolenga Fitina, amuguriye imodoka yo mu bwoko bwa Dyna itwara imizigo nyuma akaza gusanga ifite imisoro ya 2.160.000 Frw.
Ombolenga Fitina yavuze ko iki kibazo atakizi ndetse n’uwo muntu umushinja kumuha imodoka ifite imisoro atamuzi gusa hari amasezerano yagiranye n’aba bantu bavuga ko bafitanye ikibazo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *