skol
fortebet

APR FC yagarutse i Shyorongi nyuma y’aho shampiyona isubitswe

Yanditswe: Monday 21, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC iragaruka i Shyorongi kuri uyu wa mbere nyuma y’isubikwa ry’imikino ya nyuma ya shampiyona yagombaga gukinwa kuri uyu wa Kabiri aho iyi kipe yagombaga kwakira ikipe ya Rutsiro kuri stade Huye.
Ubutumwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA ryoherereje amakipe buvuga ko imikino y’umunsi wa nyuma wa Primus National League 2021 ku makipe umunani(8) ahatanira igikombe cya shampiyona ihindutse kugira ngo hazabanze gukinwa umukina wasubitswe ugomba guhuza ikipe ya (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC iragaruka i Shyorongi kuri uyu wa mbere nyuma y’isubikwa ry’imikino ya nyuma ya shampiyona yagombaga gukinwa kuri uyu wa Kabiri aho iyi kipe yagombaga kwakira ikipe ya Rutsiro kuri stade Huye.

Ubutumwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA ryoherereje amakipe buvuga ko imikino y’umunsi wa nyuma wa Primus National League 2021 ku makipe umunani(8) ahatanira igikombe cya shampiyona ihindutse kugira ngo hazabanze gukinwa umukina wasubitswe ugomba guhuza ikipe ya Rutsiro F.C n’ikipe ya Rayon Sports F.C.

“Mu rwego rw’imigendekere myiza ya Primus National League 2021, turabamenyesha ko itariki imikino y’umunsi wa nyuma wa Primus National League 2021 ku makipe umunani(8) ya mbere ihindutse kugirango hazabanze gukinwa umukina wasubitswe ugomba guhuza ikipe ya Rutsiro F.C n’ikipe ya Rayon Sports F.C.”

APR FC iherutse kunyagira Marines FC ibitego 6-0 biyihesha amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.Yari yagumye i Huye kugira ngo yitegure umukino wa nyuma wa Rutsiro FC ariko imikino y’umunsi wa nyuma irasubikwa.

Imikino ibaye 37 Muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda nta kipe ibasha gutsinda APR FC ndetse niyo kipe mu mateka yo mu Rwanda imaze igihe kinini idatsindwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa