APR FC yagurishije muri Iraki myugariro wayo wakundwaga na benshi
Yanditswe: Tuesday 06, Feb 2024

Ikipe ya Al-Shorta SC yo muri Iraki yatangaje ko yamaze gusinyisha myugariro wa APR FC ukomoka muri Cameroon Salomon Bindjeme Panga Bienvenue.
Uyu myugariro benshi bemezaga ko ari umuhanga cyane ariko umutoza Thierry Froger ntamukoreshe,yamaze kwerekeza muri Iraki aho asanze abandi bakinnyi benshi bo muri Afurika.
Iyi kipe yerekejemo ni iya kabiri muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Iraki.Bindjeme azasinyira iyi kipe imyaka 2.
Amakuru avuga ko Bindjeme Salomon yamaze no kugera muri Iraq kuko iyi kipe yishyiye APR FC.
Bivugwa ko iyi kipe yitwa Al-Shorta SC yo muri Iraq yishyuye APR FC ibihumbi 70 by’amadolari kuri uyu myugariro.
Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi niwe myugariro wa mbere w’umunyamahanga ikipe ya APR FC yasinyishije nyuma yo kugaruka kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga.
Banga w’imyaka 28, yakiniye amakipe nka Al Hilal yo muri Sudani, Difaâ El Jadida muri Maroc na Coton Sports yo muri Ghana.
Ntabwo haramenyekana akayabo yaguzwe.
Bindjeme yamaze gusohoka muri APR FC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *