skol

APR FC yaguze umukinnyi mwiza wa Mukura VS mbere yo kwerekeza muri Mapinduzi Cup

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2023

featured-image

Ikipe ya APR FC yamaze kugura Elie Kategea wakinaga inyuma y’abataha izamu no mu mpande mu ikipe ya Mukura VS,uri mu bakinnyi beza muri shampiyona y’uyu mwaka.

Uyu musore yerekeje muri APR FC kuri miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (8.000.000 FRW) nk’ikiguzi cy’amezi atandatu yari asigaje muri Mukura VS.

Ikipe ya APR FC n’uyu mukinnyi bumvikanye ku mafaranga imuha cyane ko ariya yishyuwe Mukura VS gusa.

Mu yandi makuru,iyi APR FC yisanze mu Itsinda B hamwe na Simba SC mu Irushanwa rya Mapinduzi Cup rizahuza amakipe 12 hagati ya tariki ya 28 Ukuboza 2023 n’iya 13 Mutarama 2024.

Amatsinda y’uburyo amakipe azahura yatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ukuboza, yasize APR FC izaba iri mu Itsinda B hamwe na Simba SC, Jamhuri na Singida Fountain Gate isanzwe ikinamo Umunyarwanda Meddie Kagere.

Mapinduzi Cup ni irushanwa ryashyizweho na Federasiyo ya Ruhago muri Zanzibar mu 1998, rigamije kwizihiza impinduramatwara y’iki gihugu ubwo cyabonaga ubwigenge mu 1964 kibukuye mu maboko y’ubwami bw’Abarabu bacye bayoboraga iki kirwa cyari kigizwe n’umubare munini w’abirabura.

Amatsinda ya Mapinduzi Cup:

Itsinda A: Azam FC, Mlandege, Chipukizi FC & URA.

Itsinda B: Simba SC, Jamhuri, APR FC & Singida Big Stars.

Itsinda C: Yanga SC, Bandari FC, KVZ & Vital’O’.

Elie Kategea waguzwe na APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa