Ikipe ya APR FC yahagamye Simba SC banganya 0-0 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda B muri Mapinduzi Cup,igera mu mikino yo gukuranamo.
Mbere y’uyu mukino,benshi bemezaga ko Simba SC itsinda byoroshye ariko siko byagenze kuko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yihagazeho banganya 0-0.
Umunyezamu w’Ikipe y’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, Pavelh Ndzila, yagize umukino mwiza nyuma yo gukuramo ibitego byinshi byabazwe muri uyu mukino.Yahawe igihembo cya Fair Play mu gihe Hussein ABEL wa Simba SC ariwe watowe nk’umukinnyi w’umukino.
APR FC na Simba FC zakomeje muri ¼ aho iyi kipe y’ingabo z’igihugu izakina na Yanga SC yo muri Tanzania.
Ku cyumweru saa moya na 15 z’ijoro nibwo Young Africans izacakirana na APR FC.
Ikipe ya Young Africans SC iri gukina iyi MAPUNDUZI CUP ntabwo ikomeye cyane kuko abakinnyi benshi igenderaho badahari.
Uko itsinda B ryarangiye:
1. Simba SC 7 Pts
2. Singida FG 6 Pts
3. APR FC 4 Pts
4. JKU FC 0 Pt
Tombola ya 1/4 cy’irangiza muri Mapinduzi Cup 2024
APR FC v Yanga SC
Azam FC v Singida FG SC
Simba SC v Jamhuri SC
KVZ v Mlandege FC
Pavelh yitwaye neza cyane
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *