APR FC yahaye amakuru meza abakunzi bayo mbere yo kwesurana na Rayon Sports
Yanditswe: Thursday 26, Oct 2023
Umukinnyi wa APR FC, Shaiboub Ali yatangiye imyitozo yoroheje mu gihe iyi kipe yitegura guhura na Rayon Sports ku Cyumweru.
Ikipe ya APR FC yavuze ko nyuma yo gukira, Shaiboub Ali yatangiye imyitozo yoroheje kugira ngo harebwe niba yazakina umukino wa Rayon Sportswo ku Cyumweru.
Uyu munya Sudan umaze iminsi adakinira APR FC,byavuzwe ko yari arwaye malaria ariko ntabwo ikipe yigeze ibivugaho.Aheruka gukinira APR FC inyagirwa na Pyramids ibitego 6-1.
Hari ibyavuzwe kandi ko Shaiboub yaba yarashwanye n’umutoza Thierry Froger gusa ikipe ya APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze ko uyu mukinnyi yagarutse mu myitozo nubwo we ari gukora iyoroheje.
APR FC irashaka guhagarika umuvuduko wa Rayon Sports imaze imikino 3 yikurikiranya iyitsinda,harimo 2 yayitwayemo ibikombe.
Umusifuzi Abdul Twagirumukiza niwe ugomba gusifura uyu mukino wo kuri iki cyumweru utegerejwe na benshi mu Rwanda.
Ni umwe mu basifuzi bafite ubunararibonye muri uyu mwuga, kuko amaze imyaka irenga 10 ari umusifuzi mpuzamahanga wa FIFA.
Ishimwe Didier na Mugabo Eric nibo bazamwungiriza, Rulisa azaba ari uwa 4.
Yaherukaga gusifura uyu mukino 2021 mu Bugesera yikomwa n’abafana ba Rayon Sports bamushinja kubogama kenshi.
Shaiboub yagarutse mu myitozo

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *