skol
fortebet

APR FC yakomeje umuvuduko muri shampiyona, Kiyovu Sports ihabwa isomo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 02, Sep 2023

APR FC yakomeje umuvuduko muri shampiyona, Kiyovu Sports ihabwa isomo

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya APR FC ikomeje kwerekana ko ntawe uzayihagarika kongera gutwara shampiyona kuko yatsindiye Etoile de l’Est iwayo mu gihe Kiyovu Sports yanyagiwe na Bugesera FC.

Igitego cya Kwitonda Alain BACCA ku munota wa 77 nicyo cyahaye intsinzi APR FC ikomeza kwizigamira impamba iyifasha kuguma aheza.

Ku rundi ruhande,imikino 3 irashize Etoile iterabona inota na 1.

APR FC ihagaze neza,nubwo iri gutsinda igitego kimwe gusa, igejeje amanota yayo 6/9, gusa ifite umukino w’ikirarane na Marines Fc

Musanze Fc iyoboye urutonde rwagateganyo n’amanota 9/9. Bikomeje gutya yaba imwe mu makipe yatungurana uyu mwaka.

Ku rundi ruhande,Bugesera FC yasuzuguye Kiyovu Sports iyinyagira ibitego 4-0 mu Bugesera.

Rubavu Derby yatsinzwe na Marines Fc,bituma Etincelles ikomeza kujya ahabi.

Uko imikino yose yagenze:

Musanze FC 2-1 Sunrise FC
Marines FC 1-0 Etincelles
Bugesera FC 4-0 Kiyovu Sports
Etoile de l’Est FC 0-1 APR FC
AS KIGALI 1-2 Gasogi United

Tariki 03/09/2023

Police vs Mukura Vs
Muhazi United vs Gorilla Fc

Urutonde:

1. MUSANZE FC 9/9 Pts
2. GASOGI 6/9 Pts
3. APR FC 6/6 Pts
4. Amagaju 5/9 Pts
5. Rayon Sports 5/9 Pts

Ibitekerezo

  • APR TURAHABAYE TWITEGUYE GUTANGA IBIKENEWEBYOSE!

    Muduha amakuru ya sport agishyshye kandi yanditse kinyamwuga.
    Muri abasirimu!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa