APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura US Monastir [AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 09, Sep 2022
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo ikipe ya APR F.C yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gucakirana na US Monastir yo muri Tunisia.
Ni imyitozo yakoreshejwe n’umutoza mukuru Erradi Mohammed Adil wamaze no guhabwa uburenganzira bwo gutoza imikino ya Caf.
APR F.C irakirira US Monastir mu karere ka Huye Kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye kuri uyu wa Gatandatu guhera ku isaha ya saa Kenda zuzuye (15h00) naho umukino wo kwishyura utegerejwe tariki 18 Nzeri 2022 muri Tunisia mu Mujyi wa (…)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo ikipe ya APR F.C yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gucakirana na US Monastir yo muri Tunisia.
Ni imyitozo yakoreshejwe n’umutoza mukuru Erradi Mohammed Adil wamaze no guhabwa uburenganzira bwo gutoza imikino ya Caf.
APR F.C irakirira US Monastir mu karere ka Huye Kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye kuri uyu wa Gatandatu guhera ku isaha ya saa Kenda zuzuye (15h00) naho umukino wo kwishyura utegerejwe tariki 18 Nzeri 2022 muri Tunisia mu Mujyi wa Monastir.
Mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022 nibwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasuwe n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wa APR F.C Gen James Kabarebe wanagize impanuro abagenera mbere yo kwerekeza mu karere ka Huye aho yakomereje umwiherero.
Mu mpanuro yabageneye yongeye kubibutsa ko ari abakinnyi beza bitezweho byinshi kuko byose babifite kandi ko nk’ikipe ikinamo abanyarwanda bagomba kubyerekana batsinda kuri uyu wa Gatandatu.
Yagize ati” Nta bintu byinshi nshaka kuvuga uyu munsi kuko ndabizera cyane nziko mushoboye kuko ahenshi mugenda munyura murabigaragaza.
Abanyarwanda tubitezeho byinshi kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye, mufite Umutoza ukomeye ibyo rero biri mubiduha ikizere cyo kwitwara neza kuri uyu wa Gatandatu.
Ndabasaba ko mwasezerera iyi kipe kuko ntiyadutera ubwoba kuko nizindi zagiye zinyura hano zabonye ko ikipe ya APR atari ikipe wanyuraho uko wiboneye.
Ikipe yanyu mwese muri Abanyarwanda murumvikana mu rurimi ibi bigomba kubatera ishema mukanabitwereka mu kibuga mutsinda iyi US Monastir.”
Ibiciro byo kwinjira byakubiswe ishoka ubu Ku gihumbi kimwe buri wese azemererwa kwinjira muri uyu mukino ahasanzwe hose mu gihe ahandi ari 5000 FRW na 15.000FRW.Kwinjirana imodoka muri stade ntibyemewe.










Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *